Yagaragaje ko ari umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko rusange y’Abepiskopi yateranye guhera tariki ya 17-20 Ukuboza 2024.
Iyo Nteko yanzuye ko “Abepiskopi barasaba bakomeje abatesha agaciro umurimo mutagatifu w’ubusaserdoti na Misa babikina ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, kubihagarika.”
Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko muri ibi bihe, ubuyoboye bugenda bwiyongera kandi bugafata intera ku buryo usanga hari abantu bubahuka ibikorwa bitagatifu.
Yagize ati “Muri iki gihe hari ubuyobe bugenda bufata intera no kubahuka, babyeyi mudufashe mu ngo kurera abana, kuva bakiri bato kuko iyo umwana ahawe uburere bwiza akamenya ibikorwa bitagatifu, akamenya kubaha amasakaramentu, hari aho atabasha kubahuka no kurenga nk’ibi tubona.”
Yavuze ko usanga abubahuka amasakaramentu biyita abapadiri cyangwa bakigana Misa baba bagamije gukurura abantu benshi babagana ariko ko ari ibintu bidakwiriye.
Ati “Kudaha akagaciro amasakaramentu, kwiyita abapadiri no kwigana Misa cyangwa kuyikina, kwambara imyambaro igenewe imihango mitagatifu. Ibyo byose ni ibigaragaza kubahuka, ukutemera no gushaka gukinisha ibintu. Ababikora ni abantu bafite imyumvire yo gushitura abantu kuko gukora ibidasanzwe bituma umuntu akurikirwa na benshi.”
Yashimangiye ko ari ibintu bibaje kandi ko babyamaganiye kure, asaba ababikoraga kubihagarika kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku kwemera no ku muntu ubikora.
Ati “Ni ikintu kibabaje tugira ngo bakristu tubahumurize kandi tunagaye, twamagane n’abantu cyane cyane ko bamwe baba barabaye n’abakirisitu. Birababaje rero kubahuka ibintu nk’ibyo kandi bishobora kugira ingaruka mbi cyane ku kwemera ndetse no ku muntu.”
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, na we yamaganye abatera urwenya bigize abapadiri n’abasenyeri, asaba Leta kugira icyo ikora mu maguru mashya.
Ati “Nibatabikora ntibizatubuza gukomeza gukora ibyo dukora, ariko iteka tuzi ko ingaruka zabyo abo zigwaho ni Leta, ntabwo ari twebwe. Natwe bitugiraho ingaruka iyo tubona abantu bitwaye gutyo, ariko rero ubona ari ububasha abantu biha budafite aho bugarukira ngo ni ho Isi igeze, noneho bikagira ikindi kintu kiri inyuma yabyo, ngo ni byo bizana amafaranga vuba. Ukabona rero urimo kugura igihugu amafaranga. Kutabyumva ngo ubitekereze, unatekereze aho bibera usanga ari uguta igihe.”
Abanyarwenya bakunze gukoresha amayeri yo kwigarurira imitima ya benshi, harimo rero abahisemo gukoresha uburyo bwo kwiyita amazina nka padiri, umushumba n’abandi bagamije gushimisha ababakurikira.
Indi nkuru wasoma: https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/musenyeri-mbonyintege-yamaganye-abatera-urwenya-bigize-abapadiri-n-abasenyeri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!