Ibi byatangajwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutarama 2022.
Sheikh Salim yemeza ko iyi misigiti uko ari ibiri igiye kuvugururwa ku nkunga izatangwa na Arabia Saoudite aho izubakwa mu buryo bugezweho ikajya yakira abantu benshi kurutaho.
Yavuze ko umusigiti wo mu Mujyi uzaba ugizwe n’amagorofa 13 aho uzaba ufite aho gusengera n’ibyumba bikorerwamo ubucuruzi kugira ngo ujye ubyazwa inyungu. Uwo kuri ONATRACOM uzubakwa mu buryo bugezweho aho uzajya wakira abantu ibihumbi bine mu gihe ubu wakira abageze kuri 400.
Yagize ati “ONATRACOM tumaze kuhabonera inkunga kimwe no mu Mujyi. Uwo kuri ONATRACOM uzubakwa ku buryo uzajya wakira abantu ibihumbi bine; uzaba ufite n’ibikorwa by’ubucuruzi kandi inyigo yararangiye.”
Yakomeje avuga ko icyadindije umushinga wo kuvugurura iyi misigiti ari icyorezo cya Covid-19.
Ati “Inyigo zarakozwe n’aba-enjeniyeri boherejwe na Arabia Saoudite bageze mu Rwanda binyuze muri ambasade yabo iherereye i Kampala, turabonana bareba ubutaka uko bumez, banabonye n’izindi nzego z’ubuyobozi bw’Igihugu.”
Yongeyeho ko mu bihe bya vuba iyi misigiti izaba itangiye kubakwa kandi bizeye ko bizahesha agaciro abayislamu n’igihugu muri rusange.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!