Igiterane cy’abashakanye “Back to Eden” cyateguwe hagamijwe guhamagarira abagabo n’abagore gusubira ku rufatiro rukwiye rw’amahame y’Imana yo kubaka urugo no kururinda.
Isozwa ryacyo ryahuriranye n’umugoroba w’abashakanye (Romantic dinner) wabaye ku wa Gatanu, tariki 6 Ukuboza 2024.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abagabo n’abagore 314 aho basangiye, bakaganira, bagakina ndetse bakiga binyuze mu guhana ubuhamya, bashimangira ko byabongereye imbaraga zo kubana neza kurutaho.
Igiterane “Back to Eden” cyateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Imana ikomeza urugo mu bihe bigoye”, ikubiye mu ijambo riboneka muri Yesaya 43:2.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iki giterane cyamaze icyumweru, Umushumba Mukuru wa EAR Paruwasi Remera, Rev. Emmanuel Karegyesa, yashimiye Fathers’ Union na Mothers’ Union batanze umusanzu mu kugitegura.
Muri iki giterane kidasanzwe abashakanye bahawe inyigisho ku mbaraga z’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ndetse basangizwa ubumenyi bakeneye mu kubaka ingo zirambye.
Abacyitabiriye banahuguwe n’abavugabutumwa basanzwe bafasha abashakanye kugira ngo basubire ku rufatiro ruzima rw’amahame y’Imana yo kubaka urugo no kururinda barimo Bishop Dr. Methode JP Rukundo na Rev Dr. Canon Antoine Rutayisire.
Abagabo n’abagore banyuzwe n’ubutumwa bagejejweho bukubiye mu nyigisho zirimo "Imana iturisha imiraba mu ngo zacu", "Imbaraga zo guhagarara mu nshingano n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore".
Umuyobozi wa Fathers’ Union ku rwego rwa EAR Diyosezi ya Kigali na Paruwasi Remera, Kazubwenge James, yavuze ko urugo rwiza ari ijuru rito ku Isi.
Yashishikarije abagabo kubaka ingo nziza kuko ari zo zivamo imiryango n’Igihugu kizima.
Umuyobozi wa Mothers’ Union muri EAR Paruwasi Remera, Mbabazi Sylvia, yavuze ko Imana ibasha gutabara no gukiza ingo uko zaba zimeze kose kandi hari byinshi abitabira bazunguka.
Rev Dr. Canon Antoine Rutayisire, Umushumba akaba n’Umwanditsi w’Ibitabo birimo icyo yise "Urugo rwiza", "Umugabo mu mugambi w’Imana" yakanguriye abitabiriye igiterane kwihana ibyaha no kugendera kure ubusambanyi, iby’isoni nke, ubuhemu bwo mu ngo no gupfa imitungo.
Yagaragaje ko abashakanye bakwiye gusobanukirwa impamvu nyamukuru yabahuje n’umugabo n’umugore bityo bakabana bizera Imana, bizerana, bakiranuka, bakundana kandi bafatanya muri byose.
Yagize ati “Ukwihana ni ukwemera uko umeze kutameze neza, ukemera ko Imana ishobora kubihindura byiza uyobowe na yo.”
“Turasabwa kuba abagabo n’abagore bubaha Uwiteka, bera imbuto z’Umwuka Wera, basa na Yesu bakundana, bajya inama, barera abana neza, twita ku ngo zacu kandi dushyigikirana, tukamenya ko zimeze neza, tukazihahira, zigatera imbere kandi tukazirinda.”
Abagabo n’abagore basabwe kugendera kure ibishobora kwinjiza agatotsi mu mubano wabo nk’ubusambanyi, ikinyoma, ubusambo, umwanda, gusesagura umutungo, kutagira icyerekezo kimwe cy’ubuzima, kutaganirira hamwe ibishishikaje umuryango, guteshuka ku nshingano no kwimakaza ihohoterwa.
Rt. Rev. Dr. Methode JP Rukundo, Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Karongi, Umwanditsi w’Igitabo yise “Urugo Ruhire, Kurushinga no kurushyigikira” yagaragaje ko iyi migirira ikwiye kwirindwa.
Ati “Uburinganire n’ubwuzuzanye si uguhangana kw’abagore n’abagabo ahubwo byagakwiye kuba umurongo abashakanye bakwiye kugenderaho. Ni umurongo uha abagabo n’abagore amahirwe yo gukoresha impano karemano ndetse n’ubumenyi abantu biga ngo bifashe buri wese kugira uruhare nyarwo mu kugera ku ntego ze z’ubuzima no gutanga umusanzo wo kubaka urugo ruhire, abantu bakwiye gufatanya muri byose hakurikijwe impano buri wese afite.”
“Back to Eden” yasojwe abayitabiriye bayungukiyemo amasomo bizera ko azababera akabando k’iminsi.
Annet Ngondo, Umunyamuryango wa Mothers’Union muri EAR Paruwasi Remera, yagaragaje ko bagize ibihe byiza kandi hari ibyo bize.
Ati “Ibyo twumvise ni ingirakamaro bityo dukwiye kujya kubishyira mu bikorwa kuko ari impamba ituma ingo zacu zikomera, izajegajegaga zikongera gukomera, n’izari nziza gake zikarushaho kwaguka.’’
Karemera Pascal, Umukuru w’Abakristo muri EAR Paruwasi Remera, yavuze ko iki giterane cy’abashakanye cyabaye cyiza ugereranyije n’ibyabaye mu myaka yabanje. Yavuze ko ari ukuva mu bwiza ujya mu bundi kurutaho.
Igikorwa cyo gusoza igiterane cy’umuryango cyanatumiwemo Umuhanzi Alexis Dusabe, wataramye mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kuva mu myaka yo hambere nka “Ni nde wamvuguruza”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!