Iyi nama yabereye kuri EAR Diyosezi ya Kigali yigiwemo uruhare rw’abagabo mu iterambere rusange ry’imiryango, itorero n’igihugu muri rusange.
Abayitabiriye ni abahagarariye inzego zitandukanye mu itorero harimo abacidikoni, abapasitori n’abahagarariye Fathers’Union baturuka muri Paruwasi zose.
Bashimye intambwe imaze guterwa n’Umuryango w’Abagabo (Fathers’Union) ariko baniyemeza kugira icyerekezo kimwe aho abagabo bubatse ingo za gikirisitu, bakorana neza n’izindi nzego mu kurwanya uburyo bwose bugaragariramo imibanire mibi mu miryango, gatanya, akarengane, ihohoterwa, ubuharike, ubujiji n’ubukene burangwa mu miryango yabo.
Umuyobozi wa Fathers’Union ku rwego rwa EAR Diyosezi ya Kigali, James Kazubwenge, yashimye Abitabiriye inama, anabagaragariza ibikorwa byakozwe.
Yavuze ko Komite ya Fathers’Union kuri Diyosezi n’umunyamabanga uhoraho bazakomeza kwegera iyo ku rwego rw’ubucidikoni n’amaparuwasi kugira ngo babafashe kumenyekanisha no guhugura abagabo ku ntego y’Umuryango wa Fathers’ Union aho abagabo bo muri Angilikani y’u Rwanda bamenya Imana bityo bikabafasha kubakira ingo zabo kuri yo, bagatoza abana n’abo mu miryango bose kuyubaha kandi abagabo bakoreshereza Imana impano n’ubutunzi bwabo mu kwagura ubwami bwayo.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Joseph Ntahompagaze, Umwanditsi wa Komite ya Father’s union ku rwego rwa Diyosezi ya Kigali yagaragaje umurongo ntakuka uzafasha abagabo kuzuza neza inshingano zabo aho bari hose.
Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasabye abagabo gusobanukirwa inshingano zabo, ari zo gukunda abagore babo, kurera abana neza babatoza kubaha Imana, gutunga ingo zabo no guhindura aho batuye heza kurushaho.
Umukozi wa EAR Diyosezi ya Kigali ushinzwe Ubutegetsi, Odel Rugema, yavuze ko abagabo bitezweho kugira uruhare rufatika mu bikorwa byose by’iterambere rya Diyosezi.
Umubitsi wa Fathers’Union ku rwego rwa Diyosezi ya Kigali, Charles Byimbazi, yasabye abagabo ko mu rwego rwo kwigira bajya bubahiriza itangwa ry’umusanzu w’umunyamuryango kugira ngo iteganyabikorwa rizagere ku ntego bitagoranye.
Mu nyigisho zatanzwe, hagaragajwe ko hakwiye imbaraga mu kuyobora abato, abagore n’abagabo mu nzira nziza.
Umuyobozi w’Ubucidikoni bwa Gatsata, Rev. Felicien Mpungirehe, yavuze ko bikwiye ko abagabo, abagore n’urubyiruko bakwiye kugendera mu nzira nziza zituma bagira imico ikwiye.
Rev. Joas Mukiza, Pasiteri wa EAR Paruwasi ya Ndera na we yasabye abagabo Kuyoborwa n’Umwuka Wera kugira ngo imbaraga zabo baremanywe zibe izubaka mu cyimbo cyo gusenya kandi bahore birinda mu byo bakora byose n’aho bari hose.
Selubuga Alex wigeze kuyobora Fathers’ Union ku rwego rwa Diyosezi yavuze ko kuri ubu uyu Muryango irimo igana aheza, asaba ko hakwegeranya inyandiko zayo guhera mu itangira ryayo 2015 kugira ngo zizagirire akamaro abandi.
Intumwa y’Umwepisikopi, Acidikoni Eric Niyigena, yagaragaje ko inama yateguwe neza kandi ko yabaye umwanya mwiza wo kubaza no gusobanukirwa ibibazo byatanze icyerekezo ku bagabo mu itorero abasaba gukomeza gukora neza uko bashoboye kose.
Umuryango wa Fathers’ Union ni ihuriro ry’abagabo bubatse ingo za gikirisitu bo mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda. Rifite inshingano yo gushimangira ubufatanye mu bikorwa bishyira imbere ubuzima bw’umuryango.
Fathers’ Union yatangiriye i Remera muri EAR Diyosezi ya Kigali muri Paruwasi ya Remera mu 2008, yanageze no mu bucidikoni icyenda na paruwasi 74 zigize iyi diyosezi mbere yo kwagukira ahandi. Mu 2015 ni bwo hatangiye Komite ya Fathers’ Union ku rwego rwa diyosezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!