Ingingo y’abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe ni imwe mu zitavugwaho rumwe mu Isi, aho usanga bamwe bavuga ko ababikora ari uburenganzira bwabo, abandi bakavuga ko ari imigirire ikojeje isoni ndetse idahuye n’ugushaka kw’Imana.
Mu kiganiro na IGIHE, Umwepisikopi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, akaba n’umuyobozi w’iri torero ku rwego rw’Isi, Musenyeri Samuel Kayinamura yavuze ko iri torero ridashyigikiye abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe.
Ati “Itorero Methodiste Libre ku Isi yose, ryanabiteganyije kera, tugira igitabo cy’amabwiriza cyitwa igitabo cy’imitegekere. Ntabwo ubutinganyi tubwemera. Mu Rwanda rero ho ni ibindi rwose tubishyizemo imbaraga, twamaze kubiganira n’abapasitoro bose, twabishyize mu mabwiriza yacu, nta n’ubwo twazabwemera. Amatangazo twarayatanze, twakoze inyandiko z’inama zacu zose. Twarimiriye, ntabwo ubutinganyi dushobora kubwemera”.
Si amadini n’amatorero gusa adahuza ku ngingo y’abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe, kuko n’ibihugu iyi ngingo bitayivugaho rumwe.
Ibihugu 132 mu bihugu 193 mu mategeko yabyo harimo ko ubutinganyi atari icyaha gihanwa n’amategeko, mu gihe ibindi 61 mu mategeko yabyo harimo ko ubutinganyi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Mu bihugu bihana ubutinganyi nk’icyaha mu mategeko, harimo ibihugu bitandatu, aho uhamijwe iki cyaha ahanishwa igihano cy’urupfu. Ibyo bihugu ni Mauritania, Nigeria na Uganda byo muri Afurika, na Yemen, Arabira Soudite na Iran byo muri Aziya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!