Ku wa 8 Gashyantare 1900, Paruwasi ya mbere ya Kiliziya Gatolika ni bwo yaboneye izuba i Save, mu yahoze ari Astrida, Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara.
Iyi yatangijwe n’abapadiri bera bigishaga inkuru nziza ya Yezu/Yesu, bigisha iby’ingoma y’Imana ariko nyuma batangiza amashuri yigisha ubuhanga busanzwe, bashinga amavuriro n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Muri Gashyantare 2025 Kiliziya Gatolika mu Rwanda izizihiza yubile y’imyaka 125 imaze igeze mu Rwanda, yishimira intambwe ubukirisitu bwateye mu guhindura ubuzima bw’abatuye igihugu.
Musenyeri Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yabwiye IGIHE ko mu myaka ya mbere y’ubukirisitu, Kiliziya yigishaga abantu kureka imigenzo ya kera ishingiye ku kubandwa, gutererekera n’ibindi, ubiretse akabatizwa ubwo akaba yabaye umukirisitu.
Rukamba w’imyaka 76, yahamije ko sekuru ari mu bakirisitu ba mbere abapadiri basanze i Kibungo akiri umusore.
Ati “Iyo rero urebye ukuntu ubuzima bwo mu gihe cya sogokuru bwari bumeze, n’iyo byaba imyaka 50 nyuma, imyaka 75 nyuma ubuzima bugenda buhinduka. Na kiliziya rero igomba kugenda ihinduka ireba mu buryo abantu babaho.”
“Mbere ubukirisitu bwari ukuva mu mihango ya kera nko kuraguza, guterekera, kubandwa, ibyo byose ni bwo bwari ubukirisitu hanyuma haba ibihe bindi by’amashyaka, no mu gihe cya Jenoside abo bakirisitu bitwaye bate?”
Musenyeri Rukamba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangira yari amaze iminsi itatu cyangwa ine abatije abantu ariko “na bo bagiye muri Jenoside nk’abandi bose.”
Gusa avuga ko Kiliziya yanagize uruhare mu kunga Abanyarwanda, abakoze Jenoside n’Abahemukiwe basabana imbabazi mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Ibihe bigezweho byajyana n’ubukirisitu
Mu bihe bigezweho ikoranabuhanga ni ryo riyoboye Isi, kandi abantu bose baba abakirisitu n’abataribo bagendana na ryo kugira ngo bashobore kubaho.
Musenyeri Rukamba yahamije ko Kiliziya ikwiye kujyana n’igihe, kuko urubyiruko by’umwihariko barangariye ku bitekerezo bimwe na bimwe bidafututse bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ubu turi mu bindi bihe by’ikoranabuhanga (numérique), ni ukureba ngo ese Kiliziya yarakurikiye muri icyo gihe cyose? Ibintu rero byarahindutse n’abantu barahindutse.”
“Kiliziya ibereyeho abantu, Kiliziya y’u Rwanda ibereyeho Abanyarwanda n’abantu batuye muri uru Rwanda, uko guhinduka kwarabaye, numva Kiliziya nanjye ndimo, n’abakirisitu twese tugomba gushaka ingamba nshya z’ukuntu ibyo bintu bigenda bizamuka bikorwa.”
Yahamije ko kiliziya itakumira abantu ku gukoresha mudasobwa cyangwa internet ariko ikwiriye kwigisha abantu ku buryo bagira ibitekerezo byiza bityo ukoresha ikoranabuhanga akaribyaza umusaruro, aho kumwangiriza ubuzima busanzwe n’ubwa Roho.
Musenyeri Rukamba avuga ko Kiliziya ifite umukoro wo gushaka ukuntu “umuntu yafasha abantu kuba abakirisitu akurikiye aho isi igeze kuko ni wo murimo wa Kiliziya.”
Yavuze ko ubwiyongere bw’amadini y’inzaduka bugenda burushaho gusenya ubumwe mu bagize umuryango wo shingiro rya Kiliziya n’igihugu muri rusange.
Ati “Kimwe mu bintu bigenda bigaragara, tuvuge nk’ikibazo cyoroshye cy’amadini menshi. Usigaye ujya mu rugo ugasanga wenda umugabo ni umu-Gatolika, umugore ni umurokore, umwana ari mu rindi dini, umwe babiri wenda ni bane ugasanga no mu rugo nta bumwe buhari kubera ubwinshi bw’ayo madini.”
Asanga Abepisikopi bose bakwiye gushyira imbaraga mu kwita ku rubyiruko n’umuryango muri rusange kuko ari ho hagaragara ibibazo bikomeye bituma ubukirisitu bugenda budohoka.
Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 byagaragaje ko nibura Abanyarwanda 390000 batagira idini, mu gihe n’abakirisitu mu Rwanda bagananyutse bagera kuri 92 % by’Abanyarwanda bose, bavuye kuri 93% mu 2012.
Abakirisitu Gatolika barenga miliyoni 5, bingana na 40% by’Abaturarwanda bose, ADEPR ifite 21%, Protestant 15%, Abadiventisiti 12%, Abayisilamu 2%, na ho abakiri mu myemerere gakondo bari munsi ya 1%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!