Mu kiganiro na RBA cyagarukaga ku ntambara ya Israel na Iran Sheikh Sindayigaya yavuze ko nubwo impande zihanganye zidahuje imyemerere bidasonuye ko ari cyo cy’ingenzi bapfa kuko inyungu n’ubuhangange ari byo biza imbere.
Yagaragazaga ko abavuga ko intambara kuri Iran iri no mu murongo wo kurwanya imyemerere ya Islam nk’igihugu kiyobowe na Leta ya Kiyisilamu avuga ko nta ho bihuriye n’impamvu barwana.
Ati “Intambara ziba ziri mu Isi abantu bajye birinda kuzihuza n’idini n’imyemerere kuko ni ikibazo cyo kurwanira imbaraga. Ni ukurwanira kugira ijambo ku Isi no mu gace runaka. Ugiye kureba muri Burasirazuba bwo Hagati n’ibice bihaturiye usanga hari ubukungu bwinshi bujya ku Isi mu bice bitandukanye.”
Aho yasobanuye ko uretse ubukungu buhari nka peteroli na gaze ari n’inzira ikomeye y’ibicuruzwa bijya mu bice bitandukanye by’Isi ari yo mpamvu hashobora kubera intambara zo kurwanira kuhagira ubuhangange.
Ati “Hariya ni ahantu hakomeye cyane buri wese yarwanira kuhagira imbaraga. Nka Leta zunze Ubumwe za Amerika zifite ibirindiro by’ingabo zazo mu bihugu byose biri hariya. [...]. Kariya Karere Amerika yaragatangatanze. Ibyo bituma na Iran ivuga ngo bazanye umwanzi wayo hafi yayo kuko Amerika ishaka kugaba ibitero kuri Iran yakoresha izo ngabo n’izo ntwaro ziri hariya.”
Ku ngingo yo kuba Iran iri kuzira ko iri mu rugendo rwo gutunganya intwaro kirimbuzi, Sheikh Sindayigaya yavuze ko muri rusange intwaro kirimbuzi ari ikibazo koko gikwiye kurwanywa gusa nanone ko ibihugu bikomeye bibyitwaza bishoza intambara zo guharanira ubuhangange bwabyo ahubwo.
Ati “Ni intambara yo kuvuga ngo turatinya ko izo ntwaro zagirwa na benshi. Ibihugu bikomeye byatanze ibindi bishaka kwiharira rya jambo rya nyuma n’igitinyiro ko utunze intwaro za kirimbuzi aba atinyitse nta wamwigabiza. Ibyo bituma ibihugu bikomeye bitifuza ko hari ikindi gihugu cyajya muri uwo murongo.”
“Ni yo mpamvu ugerageje wese bamuca inteke hakiri kare bakamuteraniraho hagamijwe kugira ngo za mbaraga zigume ahantu hamwe. Kubera ibyo kuyungurura ubutare bwa Uraniun bikaba byagera ku rwego yagera ku ntwaro kirimbuzi bituma Iran bayikanga cyane ariko yo ivuga ko ari ibyo gutanga ingufu z’amashanyarazi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!