Ni urutonde rugaragaraho insengero 55 zo mu turere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru ndetse rukaba ruriho insengero zo mu madini anyuranye nubwo inyinshi ari iz’Itorero rya ADEPR.
Insengero z’Itorero ADEPR ziri muri izo zigomba gusenywa zigera kuri 17, Angilikani ifitemo insengero zirindwi, Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi bakagiramo insengero esheshatu, Kiliziya Gatolika ebyiri, Itorero rya Methodiste Libre rifitemo insengero esheshatu n’andi madini anyuranye.
Nko mu Karere ka Burera, bigaragara ko insengero zigomba gusenywa ari umunani, Rulindo habaruwe insengero 39 zigomba gusenywa, muri Gicumbi ni insengero eshatu mu gihe Musanze ari insengero eshanu.
Mu bugenzuzi bwakozwe mu Ntara y’Amajyaruguru, bwasize insengero 1253 zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa ari na bwo nyuma hagaragajwe urutonde rw’izigomba gusenywa burundu.
Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zishobora gutuma izo nsengero zisenywa harimo kuba urusengero ruri mu baturage, kuba inyubako yubatswe itujuje ubuziranenge, kuba inyubako y’urusengero ishaje, nta muhanda ugera aho ruri, kuba urusengero rudafite ubwiherero, kuba ruri mu manegeka n’ibindi.
Bamwe mu bahagarariye insengero zigomba gusenywa, bagaragaje koko ko bamaze kubimenyeshwa nubwo basanga igisubizo bitari ukubasenyera burundu.
Umuyobozi w’Itorero Horeb Holy Church mu Karere ka Gicumbi, Mukamwiza Constase, yavuze ko ubuyobozi butari bukwiye kubasenyera kuko ibyo bari basabwe bari batangiye kubyubahiriza.
Ati “Njyewe nari ndwujuje vuba, kiriya gihe cya mbere cyo gufunga insengero ibyo nasabwaga nari nabikoze. Ejo bundi banyandikiye ibaruwa bambwira ko rufunzwe banambwira ibyo ngomba gukora.”
Yongeyeho ati “Bambwiye ko nshaka ikigega cy’amazi, gutera ubusitani […] Nanjye numvaga rwose ndi gushaka abaterankunga ngo twubake urusengero rwiza, nyuma ni bwo bambwiye ngo ni mu manegeka kandi ahantu rwubatse hafi aho hatuye abaturage”.
Yagaragaje ko kuri we yumva hatasenywa kubera ko hari abantu bahabohokeye imitima kandi aho rwubatswe hashobora kuba hanakorerwa ibindi bikorwa.
Ati “Ndatuje ntegereje icyo Imana izakora, njyewe numvaga batarusenya cyane ko twari turwujuje vuba. Mu cyifuzo cyanjye, numvaga hatasenywa kuko twatanze imbaraga twubaka zirimo n’amafaranga, ntabwo nibaza ko ayo maboko yateshwa agaciro.”
Ubuyobozi bwagaragaje ko urwo rusengero rufite inyubako y’urusengero ntoya ikaba itanujuje ubuziranenge. Yubatse ahantu mu manegeka kandi yegeranye n’ingo ndetse ntigira n’uburyo bwo gukumira urusaku.
Uhagarariye Urusengero rwa AEBR IMPANO rwo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, Ntamagezo Leonard, yemeje koko ko babwiwe ko bazasenyerwa.
Ati “Gusenyerwa byo ni byo kuko ni ko babivuze, buriya urusengero rwacu rwari urw’ibiti. None navuguruza ubuyobozi gute niba bwarabyemeje? Nk’ibyo baturega tutujuje twumva twabikora, navuganye n’abayobozi banjye bambwira ko bazampa igisubizo cya nyuma niba twakubakisha amatafari kandi yo yazanywe ni igihe gito twaba turangije kubaka.”
Twahirwa Faustin uhagarariye Urusengero rwa ADEPR Mahoko rwo mu Karere ka Rulindo na rwo rugomba gusenywa ngo kuko rwegereye umugezi wa Yanze, yagaragaje ko byinshi bari basabwe bagerageje kubyubahiriza uretse icyo kuvuga ko begereye umugezi.
Ati “Nta kintu kindi batubwiye kuko ibyo twari twasabwe twagerageje kubyubahuriza, baza kuvuga ko ikibazo ari uko urwo rusengero ruri mu ntambwe 19 uvuye ku mugezi. Rero nta kindi batubwiye ariko twaje kubona bashyizeho ko rugomba gusenywa.”
Yagaragaje ko mu gihe urwo rusengero rwaba rusenywe, ubuyobozi bw’itorere rya ADEPR ari bwo bwagena uko abarusengeragamo bazajya basengera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!