Ibyo byavugiwe mu muhango wo kwifuriza urugendo rwiza no guha impanuro Abayisilamu 70 bazitabira umutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka.
Ni umuhango wabaye ku mugoroba w’itariki 27 Gicurasi 2025 mbere y’uko bahaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali berekeza muri Arabie Saudite.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya yashimye uburyo RwandAir yabagabanyirije ibiciro by’ingendo kandi igakomeza kubaba hafi ndetse n’uburyo Igihugu n’Ubuyobozi bwacyo bwabashyigikiye muri rusange.
Ati “Nagira ngo nshimire ubuyobozi bw’Igihugu cyacu ku isonga Perezida Paul Kagame mu byukuri ukunda Abanyarwanda uhora abifiruza icyiza. No kugira ngo indege idutwara yemererwe kugwa hariya Igihugu kiba cyabigizemo uruhare kuko ntabwo ari ugupfa kugusha indege mu gihugu cy’abandi itanasanzwe ifiteyo icyerekezo cy’ingendo.”
Mufti Sindayigaya yaboneyeho gusaba Abayisilamu berekeje i Mecca kuzasenga babishyizeho umutima ariko kandi bakibuka Igihugu muri rusange kugira ngo imigambi y’abacyifuriza inabi iburizwemo.
Ati “Muzibuke gusabira Igihugu cyacu n’abayobozi bacyo Imana ikomeze igihe gutera imbere no kugira umutekano hanyuma abacyifuriza imigambi itari myiza aho bari hose muzabereke Imana. Muzayisabe ko imigambi yabo iyiburizamo kandi izababere imfabusa.”
Yabasabye kandi Abayisilamu berekeje i Mecca gusenga babishyizeho umutima kandi bazirikana na bagenzi babo batarajyayo.
Ati “Muzasabire Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda gukomeza gutera imbere hanyuma muzasabire n’abandi Bayislamu basigaye na bo bazabashe kujya i Mecca kandi muzitware nk’abagiye mu rugendo rutagatifu.”
Nyiraneza Ziada uri mu bayisilamu berekeje i Mecca ku myaka 60, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we gukora urugendo rutagatifu kuko ari ukwiyegereza Imana ndetse no gusobanukirwa neza imyemerere ye ya Kiyisilamu.
Ayi “Ni umunezero mwinshi kuri njye kuko gukora uru rugendo ni imwe mu nkingi ya gatanu mu za Islam. Iyo utarukoze ntabwo biba byuzuye neza. Bizamfasha kwegera Allah no kumenya neza aho Ubusilamu bwakomotse.”
Biteganyijwe ko abandi Bayisilamu bo mu Rwanda umunani barimo abayobozi babo na bo bazerekeza i Mecca ku itariki 30 Gicurasi 2025 mu kindi cyiciro.








Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!