Ni umunsi wahawe umugisha n’amahanga ndetse no ku ngengabihe zitandukanye ugirwa ikiruhuko ku bakozi ngo hato hatazagira ubuzwa uburenganzira bwe bwo kuwizihiza.
Amateka agaragaza neza ko umunsi mukuru wizihizwaho Noheli atari wo munsi nyakuri Yesu yavutseho.
Mu bitabo bitandukanye by’amateka y’iyobokamana na tewolojiya bigaragara ko umunsi wa Noheli wari usanzwe ari uwo Abaromani bizihizagaho ikigirwamana cy’izuba “Sol Invictus”.
Ubundi ntaho bigagara ko Yesu Kirisitu akiri mu Isi yigeze yizihizaho umunsi mukuru w’ivuka rye nk’uko tubibona muri iki gihe abantu babikora.
Mu by’ukuri nta gitabo na kimwe kigaragaza neza itariki, umunsi, ukwezi, n’umwaka Yesu yavutseho.
Bimwe bigaragaza ko Yesu ashobora kuba yaravutse hagati y’umwaka wa kabiri n’uwa karindwi, gusa byinshi bihurira ku kuba yaravutse mu mwaka wa kane cyane ko hari ku ngoma y’umwami Herode kandi amateka agaragaza ko uwo mwami yaba yaratanze mu mwaka wa kane.
Hari zimwe mu nyandiko ariko zigaragaza ko ubwo Mariya nyina wa Yesu yabonekerwaga na malayika akamubwira ko atwite hari ku itariki 25 Werurwe bityo bagasanga amezi icyenda yaruzuye neza kuri 25 Ukuboza.
Impaka zabaye nyinshi ku munsi nyakuri n’impamvu yo kuwizihiza kuri iyi tariki.
Mu 1743, Paul Ernst Jablonski yavuze ko Noheli yashyizweho ku ya 25 Ukuboza kugira ngo ihuzwe n’umunsi mukuru w’izuba w’Abaroma “Dies Natalis”.
Ku rundi ruhande, Umwami w’Abami Aurelian, muri 274 yatangije umunsi mukuru wa Dies Natalis Solis Invicti, mu rwego rwo gushaka guha agaciro abapagani ku munsi wari umaze kugira akamaro ku baikiristu i Roma.
Thomas J. Talley avuga ko Umwami w’abami w’Abaroma Aurelian yashyizeho umunsi mukuru wa Sol Invictus kugira ngo ahangane n’ubwiyongere bw’Abakirisitu.
Umuhanga mu bijyanye n’iyobokamana, Hermann Usener n’abandi batekereje ko abakirisitu bahitamo uyu munsi kuko wari umunsi mukuru w’Abaroma bibukaho Sol Invictus.
Kugeza aya magingo, abakirisitu ntibarumva neza impamvu yo kwizihiza Noheli kuri 25 Ukuboza. Hari bamwe biyumvisha ko ari na wo munsi Yesu yavutseho kandi kuri bo ugasanga ni ihame ridakuka.
Umwe mu bashumba b’itorero rya ADEPR mu Rwanda yabwiye IGIHE ko ubusanzwe abakirisitu badakwiye gufata umunsi wo kwizihizaho Noheli nk’uw’ivuka rye.
Ati “Ubundi ntabwo twizihiza isabukuru y’amavuko twizihiza ko Yesu yavutse, ikibazo si umunsi ahubwo ikibazo ni igikorwa cy’umurimo wakozwe. Iyo dutekereza ubuzima bwa gikirisitu, tugatekereza ko Imana yemeye kuba umuntu tuba tugamije ko umukirisitu akomeza kuzirikana gusohora kw’umugambi w’Imana.”
Umuvugabutumwa Desiré Habyarimana we yavuze ko kwizihiza Noheli kuri uyu munsi ari ibintu abanyamadini bemeranyijweho.
Ati “Impamvu tuyizihiza ni uko tuzirikana ko twabonye amahoro binyuriye mu kwizera Kirisitu. Tariki ya 25 Ukuboza ntabwo ari yo Yesu yavutseho; ni ibyo abakuru b’amadini bumvikanye babishyiraho.”
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda, yavuze ko kwizihiza Noheli ku bakirisitu bisobanuye ibyishimo n’ihumure.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!