00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe kirageze ngo twohereze abogezabutumwa mu bindi bihugu - Antoine Cardinal Kambanda

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 15 June 2025 saa 09:02
Yasuwe :

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yashimye umusanzu wa Musenyeri Jean Joseph Hirth wazanye iyogezabutumwa mu Rwanda, avuga ko igihe kigeze ngo n’Abanyarwanda bajyane ubutumwa bwiza bwa Kiristu mu bindi bihugu aho inkuru nziza ya Yezu Kristu itaragera n’aho yibagiranye.

Ni bumwe mu butumwa yatangiye i Shangi mu Karere ka Nyamasheke ku wa 14 Kamena 2025, mu gitambo cya misa cyo kwizihiza yubile y’imyaka 125, misa ya mbere isomewe ku butaka bw’u Rwanda.

Tariki 20 Mutarama 1900 ni bwo Musenyeri Jean Joseph Hirth, yasomeye misa ku Gasozi ka Gafuba mu Kigaga mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke.

Antoine Cardinal Kambanda yashimye Musenyeri Hirth ko nyuma yo kugeza Ivangili mu karere u Rwanda ruherereyemo yanagiriye icyizere abasore baho ko bashobora kuvamo abapadiri.

Musenyeri Hirth ni we washinze seminari nto ya Bukarasa muri Uganda mu 1989, akurikizaho iya Bukoba muri Tanzania mu 1904 ari na ho higiye Abanyarwanda ba mbere babaye abapadiri mbere y’uko ashinga Seminari Nto ya Kabgayi mu Rwanda mu 1912.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ubutumwa bwa Musenyeri Hirth bweze imbuto nyinshi kugeza n’ubu, asaba Abanyarwanda gukomeza uwo murage cyane ko bafite abato benshi bashaka kwiha Imana.

Ati "Inkuru nziza hashize imyaka 125 bayitugejejeho, igihe kirageze ngo na twe twohereze abamisiyoneri n’ahandi. Baratangiye nk’uko uhagarariye abamisiyoneri ba Afurika yabitubwiye."

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko no mu Rwanda hakenewe gukomeza kuvugurura iyogezabutumwa ku buryo ivanjili imurikira ubuzima bw’Abanyarwanda n’imico yabo.

Ati "Ubuzima bw’umukirisitu wishimiye ukwemera kwe kandi akaba urumuri n’umunyu aho ari, abamubona batekereza kuba baba abakirisitu kuko basoma Ivanjiri mu buzima bwe […] amacakubiri, amakimbirane, urwango, intambara ubwicanyi bihabanye n’ivanjiri, hakaba n’abo bitambamira kubona ukuri n’ubwiza bw’ubukirisitu."

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Edouard Karemera yashimye uruhare rwa Kiliziya mu Rwanda mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda binyuze cyane cyane mu miryango ifashwa na Caritas.

Kiliziya Gatorika mu Rwanda iteganya kubaka Chapelle nini i Shangi mu rwego rwo gusigasira amateka y’aho nk’ahantu hasomewe misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda.

Ivuga ko muri uyu mwaka wa 2025, hari kwizihizwa yubire y’impurirane kuko hashize imyaka 2025 Yezu Kristu acunguye Isi, hakaba hashize imyaka 125 Ivanjiri igeze mu Rwanda.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bajyane iyogezahutumwa aho ivanjiri itaragera n'aho yibagiranye
Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abakirisitu kwizihiza yubire y'imyaka 125 mu Rwanda hasomewe misa ya mbere
Igitambo cya misa cyabanjirijwe n'umutambagiro w'abihaye Imana
I Shangi ahasomewe misa ya mbere ku butaka bw'u Rwanda hasomewe indi yo kwizihiza yubire y'imyaka 125 ishize ivanjiri igeze mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .