Byatangiye gufata intera mu ntangiriro z’iki Cyumweru ubwo umuhanzi Diplomate yanyuzaga ubutumwa kuri X yahoze ari Twitter, akageza aho yita ‘ibishegabo’ abagore cyangwa abakobwa bafite imyumvire ya ‘féminisme’.
Abaharanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko umugore agomba kugira uburenganzira bungana 100% n’ubw’umugabo, kandi akubahwa nk’umutware w’urugo ndetse umugabo akamufasha imirimo yo mu rugo nko guteka, kurera abana, amasuku n’ibindi byafatwaga nk’iby’abagore.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE yavuze ko Islam nta kibazo igira ku byerekeye féminisme kuko umugore ahabwa uburenganzira kimwe n’umugabo, bwaba ubwo kwiga cyangwa gukora akazi umuntu ashaka kuko ari ko Imana yabigennye.
Ati “Imana ntabwo yigeze ivuga ngo hazige umugabo gusa, ntabwo yigeze ivuga ngo hazige umugore gusa, Imana yategetse ko umubyeyi yigisha abana be bose atarobanuye harebwe ko abana bose bagomba kwiga.”
“Ku birebana n’akazi, nubwo Islam ifite amahame maremare, reka nyite imirongo migari yashyizeho ariko umugore yemerewe gukora. Yemerewe gushaka amafaranga, yemerewe kwiga akaminuza, akaba umuhanga, akagira za PhD, rwose akaba igitangaza mu rwego rw’ubumenyi n’ubwenge yarangiza akanabutanga agafasha igihugu n’idini ye.”
Mufti Sindayigaya yavuze ko mu Bayisilamu harimo abagore bize amashuri menshi bakora imirimo mu nzengo nkuru z’igihugu harimo nk’Abadepite, Abasenateri, abikorera bafite za kaminuza n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.
Gusa ahamya ko umugore agomba kwibuka ko afite inshingano yo kubaka urugo bityo iyo akora ibindi bikorwa yirinda ko bigongana.
Ati “Dufite abarimu muri za kaminuza b’abadamu b’abasilamukazi, rero Islam ntabwo ibuza umugore kwiga, ntinamubuza kwiteza imbere, ategekwa kwiteza imbere akaniga ariko akazirikana ya nshingano y’urugo no kubaka umuryango kimwe ntikibangamire ikindi ni ko agomba kubikora.”
Abagore n’abagabo ntabwo baringanira mu bintu byose 100%
Mufti Sheikh Sindayigaya yavuze ko muri Islam bemera mbere na mbere ubwuzuzanye, ingingo y’uburinganire ikabona kujyaho kuko abantu baringanira mu bintu bitandukanye nk’amategeko, bahuriye ku bumuntu, kubahiriza amategeko y’Imana ndetse no kuzahanwa nibayarengaho.
Ati “Ntawe bizafasha ngo ni uko ari umugabo cyangwa ari umugore. Ibyo harimo uburinganire ariko na none twemera ko uburinganire butaba mu bintu byose 100%.”
“Urugero ntabwo abantu bose bateye kimwe, umugore afite uko ateye n’umugabo afite uko ateye. Umugore mu miterere ye agira ibihe bya buri kwezi, ntabwo umugabo abigira. Mu mategeko y’Idini ya Islam umugore wagiye mu bihe bye bya buri kwezi ntabwo asiba, ahubwo iriya minsi azayibara azayishyure yarasubiye mu bihe bisanzwe. Nk’aho Islam igize uburinganire yahutaza uwo mugore. Uburinganire muri iki uramutse ubishyize mu bikorwa hari aho waba ubangamiye uriya muntu.”
Yahamije ko muri rusange mu Idini ya Islam hari aho uburinganire buri hagati y’umugabo n’umugore hakaba n’ahari ubwuzuzanye; byagera ku birebana n’inshingano zo mu rugo Idini ya Islam ikemera ko umugabo ari we muhagararizi w’urugo.
Ati “Ni we muyobozi w’urugo. Ariko kuba ari Umuyobozi w’urugo, Islam na none yateganyije inshingano za buri ruhande. Umugabo afite inshingano azabazwa, umugore afite inshingano azabazwa, hari n’izo bahuriyeho bombi.”
Nk’urugero guha abana uburere, ni inshingano ababyeyi bombi bahuriraho aho gusanga umwana ukora nabi yitirirwa uruhande rumwe na ho ukora neza akitirirwa urundi.
Muri Islam kandi umugabo ategekwa gutunga umuryango, agaha abana ibisabwa byose mu buzima bwabo, mu gihe umugore adategetswe gutunga urugo ahubwo abikora ku bushake bwe, n’igihe akoreye amafaranga akaba aye bwite.
Ati “Ntabwo umugore ategetswe gutunga urugo, yabikora ari ubushake bwe. N’ayo yakoreye, mu Idini ya Islam umushahara we aba ari uwe. Ay’umugabo yo barayasangiye kuko ategetswe kumuha ibyo akeneye.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!