Byatangajwe mu mpera z’icyumweru gishize mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye bo mu Busanza mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro ari naho iri torero rifite ishami mu Rwanda.
Hari muri gahunda y’Itorero Believers Eastern Church ifatanyamo n’akarere ka Kicukiro hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage by’umwihariko abaturiye ahari urusengero rwaryo.
Hatashywe amavomero abiri y’amazi bubakiye abaturage ba Busanza batagiraga amazi. Abaturage batishoboye 896 batangiwe ubwisungane mu kwivuza, mu gihe abanyeshuri 250 bahawe ibikoresho by’ishuri ndetse n’ingo Mbonezamikurire zo muri Kanombe zihabwa ibikoresho.
Umwe mu baturage bahawe amazi witwa Mujawamariya Léocadie yavuze ko bakoraga ibirometero bitatu bajya kuvoma kandi bakishyura injerikani imwe 200Frw.
Ati “Turishimye kuko uyu munsi badutuye umutwaro uremereye. Kutagira amazi meza byaduhendaga kuko twishyuraga hagati ya 100Frw na 200Frw ku ijerekani imwe ariko ubu tuzajya twishyura 20Frw. Turashimira Believers Eastern Church ku bw’iyi nkunga.”
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien yashimiye iri torero ku bufasha ryabahaye bugamije gukura abaturage mu bukene.
Ati “Believers ni bamwe mu babarizwa mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere, ibi bikorwa bashyikirije abaturage ni ingenzi cyane. Twajyaga dutekereza ko imiryango ishingiye kumyemerere yibanda ku gushaka abayoboke ariko turashimira Itorero Believers kuko barimo gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhindura imibereho y’abaturage harimo n’abatari abayoboke baryo.”
Umuyobizi wa Believers Eastern Church mu Rwanda, Musenyeri Isaac More Sthephanose yavuze ko mu ntego bafite harimo kubaka icyicaro cy’iri torero i Kigali ari nacyo kizaba kirihagarariye muri Afurika.
Ati “Kugira u Rwanda icyicaro cy’itorero mu Mugabane wa Afurika, aho tuzaba twibanda cyane ku bikorwa by’ubugiraneza bigamije guhindura imibereho y’abaturage, ivugabutumwa no guhindura imibeeho y’abaturage.”
Yakomeje agira ati “ Ubuyobozi bw’Itorero rya Believers Eastern Church bwahisemo u Rwanda nk’igihugu gikomeje gutera imbere bitewe no gukorera mu mucyo, imiyoborere myiza, umutekano ndetse no kwimakaza ikoranabuhanga.”
“Ni igihugu kiyobowe n’umuyobozi mwiza w’icyerekezo, Perezida Paul Kagame washyizeho uburyo buboneye abantu bakoreramo bakiteza imbere ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika.”
Musenyeri Isaac More avuga kandi ko gahunda zo gufasha abaturage batishoboye ari imwe mu ntego z’iri torero ari nayo mpamvu baba bateguye ibikorwa nk’ibi byo kuza gufasha abaturage babaha amazi, ibikoresho bifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi n’ibindi.
Ati ‘‘Intego yacu mu buzima ni uguhesha Imana ikuzo duharanira kumenya Yesu mu buryo bwuzuye, tumuhimbaza nk’uko abyifuza. Guhindura ubuzima bw’abantu, kubaha ibikenerwa mu buzima bwabo no kubafasha kunga ubumwe.’’
Iri torero kandi rirateganya kubaka ibitaro mu Mujyi wa Kigali cyane ko risanzwe rifite ibitaro bitandukanye hirya ni hino ndetse n’amashuri yigisha ibijyanye n’ubuvuzi mu rwego rwo guharanira kugeza ubuvuzi ku bantu benshi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!