00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ba Papa bafite inkomoko muri Afurika

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 19 May 2025 saa 12:10
Yasuwe :

Benshi bakunze kuvuga ko nta Papa ukomoka muri Afurika wabayeho, gusa amateka agaragaza ko habayeho Abashumba ba Kiliziya Gatorika ku Isi batatu bafite inkomoko muri Afurika.

Mu ba Papa bayoboye Kiliziya ari Abanya-Afurika harimo Papa Victor I, Papa Miltiades na Papa Gelasius I.

Papa Victor I yayoboye Kiliziya hagati ya 189 kugeza 199 ari na bwo yitabye Imana. Yakomokaga mu gice cyari kizwi nka Roman North Africa aho ubu hashobora kuba ari mu Majyaruguru ya Afurika nka Tunisia, Libya cyangwa Algeria.

Ni we Papa wa mbere w’Umunyafurika wayoboye Kiliziya Gatorika ku Isi, aba uwa 14 mu rutonde rw’Abapapa babayeho.

Izina rye rizwi ni Victor. Nyuma haje kongerwaho Victor I kugira ngo atandukaywe n’abandi bapapa baje kumwitirirwa.

Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, yamenyekanye cyane kubera uruhare rwe mu guhindura igihe cyo kwizihirizaho Pasika, aho yashyizeho ko Pasika yizihizwa ku Cyumweru. Bivugwa ko ari na we mupapa wa mbere wavugaga Ikilatini.

Ubu ni Mutagatifu muri Kiliziya Gatolika. Itariki y’umunsi we mukuru ni 28 Nyakanga, aho yizihizwa nka Mutagatifu Victor I.

Undi wayoboye Kiliziya Gatolika akomoka muri Afurika ni Papa Miltiades wari unazwi nka Melchiades. Yayoboye kuva mu 311 kugeza mu 314. Yabaye umupapa wa 32.

Na we yakomokaga muri Afurika y’Amajyaruguru bigakekwa ko ari muri Tunisia. Yavuye kuri uwo mwanya mu gihe cy’Umwami w’Abami Constantine. Kugeza ubu na we yagizwe umutagatifu.

Papa Miltiades yayoboye mu gihe ubukirisitu bwahabwaga uburenganzira mu butegetsi bwa Roma.

Azwiho kunga ubumwe bwa Kiliziya, aca imigirire ya Donatism, yemeraga ko umupadiri cyangwa umwepisikopi wakosheje cyangwa wakoze icyaha, ibyo yakoze nko kubatiza abantu n’ibindi bidahabwa agaciro.

Byizerwaga ko Kiliziya igomba kuba igizwe n’abakiranutsi batakoze icyaha na kimwe, ndetse abanyabyaha badakwiriye kuyiyobora cyangwa kuyikorera.

Byateje amacakubiri muri Kiliziya, Umwami w’Abami Constanitine icyo kibazo agiha Papa Miltiades ngo agikemure.

Papa Miltiades yagaragaje ko umubatizo n’amasakaramentu yatanzwe n’abo byavugwaga ko bakoze ibyaha, agifite agaciro kuko byakozwe ku bushake bw’Imana aho kuba ku bw’abantu, agaragaza ko ubuntu bw’Imana burenze ubunyantege nke bw’abantu.

Papa Miltiades yizihizwa nka Mutagatifu Melchiades, ku wa 10 Ukuboza.

Mu bandi bayoboye Kiliziya Gatolika bakomoka muri Afurika barimo Papa Gelasius I, bivugwa ko yaba yaravukiye i Roma ariko akomoka muri Afurika y’Amajyaruguru mu gihugu cya Tunisia cyangwa Libya by’ubu.

Yayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu 492 kugeza mu 496. Azwiho kuba yaragaragaje ko abayobozi ba Kiliziya Gatolika baba bakenewe cyane mu bijyanye n’ubutumwa bwiza kurusha uko bakwivanga mu bya politiki na za guverinoma.

Yari umwanditsi ubizobereye. Yanditse inyandiko yahaye izina rya ‘Duo Sunt’ ivuga ku miterere y’ubutegetsi bwa Kiliziya n’ubwa Leta.

Yasonabanuye ko hari ubutegetsi bubiri (ubwa Papa n’ubwa Leta) asobanura ko ubwa Papa busumba ubundi mu bijyanye no kwemera. Yizihizwa nka Mutagatifu Gelasius, ku itariki 21 Ugushyingo.

Abapapa bivugwa ko bakomoka muri Afurika, babayeho mu myaka yo hambere
Papa Léon XIV ni we uyoboye Kiliziya Gatolika ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .