Betelehemu ni kamwe mu duce dukomeye mu buzima bw’Abakirisitu cyane ko bivugwa ko ariho Yezu yavukiye. Buri mwaka muri uyu mujyi hahurira ibihumbi by’Abakirisitu mu kwizihiza Noheli, gusa hari hashize imyaka ibiri ibi bikorwa bitaba kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, imbere ya kiliziya yubatswe aho Yezu yavukiye, amatsinda y’abahanzi yaraye acurangira abantu ibihumbi bari aho mbere ya misa y’ijoro rya Noheli.
Amakuru dukesha BBC avuga ko nubwo imibare y’abagiye i Betelehemu, uyu mwaka ari mike ugereranyije n’iyo mu 2019, imihanda yaho yongeye kuzura bamukerarugendo ndetse nta cyumba cya hoteli wabona kuko byose byafashwe mbere.








Amafoto: Al Jazeera
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!