Dr. Usta Kaitesi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na Teleziyo y’u Rwanda, cyagarukaga kuri gahunda yo kugenzura insengero zujuje ibisabwa igiye kumara ibyumweru bibiri ikorwa hirya no hino mu gihugu aho zimwe zagiye zifungwa kubera kutabyuzuza.
Uyu muyobozi yavuze ko hari bamwe mu bavugabutumwa n’abahanuzi batesha agaciro gahunda zitandukanye z’iterambere za Leta, bitwaje ubuhanuzi bw’ibinyoma.
Yagaragaje ko na we byigeze kumubaho ubwo umukozi we yamuhanuriraga ko inka ihagarariye Satani.
Ati “Byigeze kubaho gahunda ya Girinka igitangira, buvuga ko inka ihagarariye satani. Njyewe byambayeho umukozi wanjye yarambwiye ngo narose umuturanyi aduha inka ndavuga nti: Imana ishimwe tunaturanye neza.”
Yakomeje ati “Yahise ambwira ati ‘ariko wowe ntabwo ujya umenya iby’umwuka, inka ihagarariye Satani. Ndavuga nti ‘Ese wa mukobwa we ko kera numvaga bavuga uko andi matungo ahagarariye ibi ni bi inka ijemo ite?. Ndarakara ndamwicaza mubaza aho yabikuye arambwira ngo ni ubuhanuzi.”
Dr. Usta Kaitesi yagaragaje ko yahise asubiza amaso inyuma agasanga hari abandi bashaka kwangisha abaturage gahunda nziza, zibarinda kandi z’iterambere.
Ati “Babuzaga abantu kwinjira muri Girinka ukayoberwa n’ikibibatera kuko si imyemerere. Harimo ababuza abantu kwikingiza.”
Dr. Usta Kaitesi yagaragaje ko uretse abigisha bene ibyo, hari n’abahanura bakanga abantu ku buryo byatumye benshi batakijya mu nsengero ahubwo bahitamo kujya gusengera mu buvumo no mu butayu.
Yagaragaje ko muri ubu bugenzuzi bumaze ibyumweru bibiri bukorwa, hagaragaye ubuvumo butari buke bwahise bunafungwa kuko bushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!