00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hajemo ubutekamutwe n’iterabwoba - Cardinal Kambanda ku basenga bayobya abantu

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 May 2025 saa 02:17
Yasuwe :

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko nubwo ntawe ushidikanya ku nyungu zo gusenga, ariko iyo hajemo kubikoresha nabi, abantu bakazanamo ubutekamutwe, iterabwoba n’ibindi bibi, bigomba gukurikiranwa ikibi kigatandukanywa n’icyiza.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, cyagarukaga ku rugendo aherutse kugirira i Vatican mu bikorwa byo gushyingura Papa Francis no gutora Papa mushya wa Kiliziya Gatolika.

Ku wa 18 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse by’agateganyo ibikorwa bijyanye n’amasengesho byaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe, iherereye mu Karere ka Ruhango.

Impamvu y’uku guhagarikwa, RGB yavuze ko hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze by’abahagana.

Abajijwe iby’icyo kibazo, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko yabibonye akiva mu ndege ariko ataramenya ibyo ari byo neza, ndetse akeneye kubanza kumva ababikurikiranye, akamenya icyabaye, ariko avuga ko umutekano ari ngombwa mu bikorwa byo gusenga.

Ati “Kugira ngo umuntu abe yahakomerekera cyangwa ngo habe hagwa umuntu byaba bibabaje. Gusenga ntabwo ari cyo kibazo ikibazo ni umutekano w’abantu.”

Mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyira umurongo ku bijyanye n’imyemerere mu Rwanda hagamijwe kunoza ibijyanye no gusenga n’ahasengerwa hadashyira ubuzima mu kaga, birangira ifunze insengero zirenga 9800, kuko zabaga zitujuje ibisabwa.

Antoine Cardinal Kambanda abajijwe iby’abahitamo gusengera ahantu hatagenewe ibyo bikorwa, yavuze ko gusenga bisaba no kujijura abantu, agaragaza ko muri iyi minsi hari ibigaragaramo n’ubuyobe.

Ati “Gusenga ni byiza ariko kandi hari aho ubona hazamo gukoresha nabi amasengesho. Hari abajyaga mu buvumo, hari n’abagwagayo. Ntabwo twakwirengagiza ibibi byagiye biba, ahubwo dukeneye kujijuka no gusenga by’ukuri. Hazamo ibintu by’ubutekamutwe n’iterabwoba. Simpamya ko hari uvuga ko gusenga ari bibi, ariko iyo hajemo kubikoresha nabi tuba tugomba gucayura urumampfu n’ingano.”

Yavuze ko itorwa rya Papa mushya

Antoine Cardinal Kambanda uvuye i Vatican mu gushyingura Papa Francis no gutora Papa Léon XIV, wabaye Umunyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatolika, yagarutse ku by’ingenzi byaranze urugendo avuyemo.

Yavuze uburyo Papa Francis yari yubashywe mu Isi, bikagaragazwa n’ubuyo abakirisitu mu Isi n’abakomeye baba abaperezida n’abami bitabiriye ishyingurwa rye.

Ati “Asize ikimenyetso cy’umwihariko. Ni muri rwa rwego rwo gukunda abantu no kubabazwa n’uko abavandimwe bicana, abantu bica abandi. Ni muri urwo rwego no mu Rwanda, igihe Parezida Kagame yagiyeyo bakaganira [Papa Francis] yasabye imbabazi Imana kandi ashimangira inzira y’ubwiyunge.”

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko mu nama zitandukanye zakozwe n’aba-cardinal, haganiriwe kuri byinshi birimo guteza imbere umuryango, n’uburezi, atanga urugero rw’abana barenga miliyoni 250 bataragera mu ishuri, ibibazo bagomba gukemura.

Ati “Harimo n’ikibazo cy’iyogezabutuma aho ukwemwera gukomeje gukendera. Mu majyaruguru [y’Isi] dufite abantu batagishaka no kumva Imana bumva bihagije. Navuga ko ari umurengwe kuko iyo umuntu afite ibya ngombwa by’ubuzima, amafaranga, ubuvuzi, amahoro, agera aho yumva n’Imana atayikeneye akumva ko yihagije.”

Yatangaje ko mu gihe Aba-cardinal bari mu nama zitandukanye Papa ataratorwa babaga mu nzu y’amacumbi izwi nka Santa Marta, imwe na Papa Francis yari yarahisemo kubamo.

Icyakora inama yatorewemo Papa izwi nka ‘conclave’ igiye gutangira baje kuvamo kugira ngo hagenzurwe ko nta gikoresho na kimwe cy’itumanaho bafite, bagasubiramo binjiye mu gikorwa nyir’izina cyo gutora Papa.

Ati “Kumara icyo gihe nta telefoni, nta radiyo, nta televiziyo bihindura ubuzima noneho umuntu akumva igikorwa arimo bikajyana no gusenga. Muri Chapelle Sistine bose barasohoka hagasigara Aba-Cardinal gusa. Umu-cardinal muto ni we wafungaga urugi, tugasigaramo turi twenyine. [...]ni igikorwa Gitagatifu.”

Bijyanye n’uko iyo hamaze gutorwa hatwikwa impapuro aba-cardinal batoreyeho bagashyirwamo ibinyabutabire bijyanye n’icyo bashaka kumenyekanisha, niba Papa yatowe cyangwa atabonetse, Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko izo mpapuro zitwikwa n’umuto ariko agafashwa n’abandi.

Yavuze ko Papa Léon XIV ari umuntu ufite kwizera guhamye, utega amatwi abantu, akagira urukundo n’impuhwe no kwicisha bugufi, kwimakaza ubumwe, ibintu ahuriyeho na Papa Francis, ubunararibonye buzungukirwamo na Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

Nubwo muri ibi bihe bya mbere by’ubutumwa bwe bigoye bijyanye na gahunda zitandukanye afite, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko bateganya kumutumira akazasura u Rwanda.

Abajijwe icyo abakirisitu bo mu Rwanda bakwitega kuri Papa Léon XIV, Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko uyu Mushumba wa Kiliziya ku Isi, arajwe ishinga no kumva ibibazo bya Afurika bikajyana no guharanira amahoro abantu bakarushako kuba abavandimwe.

Ati “Mu mateka y’Abanyarwanda twahuye n’ibibazo bikomeye cyane, by’amacakubiri kandi turi abavandimwe. Papa Léon XIV afite ubutumwa buhuza neza n’ubuzima bwacu. Noneho yashimangiye umuryango ndetse ni ikintu gikomeye kandi gihuza n’uko natwe nka Kiliziya Gatolika y’u Rwanda dushize imbere umuryango tukishimira ko na Leta ibizirikana.”

Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko iyo gusenga bikozwe mu buryo butari bwo, bigomba gukurikiranwa hakiri kare bigahabwa umurongo
Papa Léon XIV ni we uherutse gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi asimbuye Papa Francis uherutse kwitaba Imana
Papa Léon XIV aherutse kwimikwa ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .