Ni nyuma yo gusanga hari abiha inyito z’ubushumba mu matorero n’amadini atandukanye, bamwe bakaba banasezeranya abageni kandi nta rwego ruzwi rwabahaye inshingano z’ubushumba.
Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ihuza abayobozi n’abahagarariye RIC baturuka mu madini, amatorero na Kiliziya Gatolika.
Muri iyo nama hemejwe ko nta muntu ugomba gusengera mu buvumo no mu mashyamba, ko ahubwo abayoboke bakwiye gushaka icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku bijyanye n’uko aho basengera hagomba kuba hameze neza kandi hatekanye.
Hemejwe ko amadini n’amatorero yose ya RIC agomba gusengera ahujuje ibyangombwa kandi hazwi ku buryo haba habasha gutanga umutekano usesuye ku byiciro bitandukanye by’abahasengera.
Undi mwanzuro wafashwe ni uko amadini n’amatorero yose agize RIC yitandukanyije n’inyigisho z’ubuyobe kimwe n’abazikwirakwiza kugira ngo zidakomeza kubangamira umudendezo w’abantu mu busabane bwabo n’Imana kuko inyigisho zikwiye kuba zibumbatiye ukuri kugamije kubaka imibereho yuzuye y’abantu aho kubayobya.
Hemejwe ko inyigisho zitangwa zigomba kuba zubaka abayoboke, bakorera neza imiryango yabo kandi baharanira kubaka itorero n’Igihugu mu bumwe no mu rukundo.
Hemejwe kandi ko hagomba gushyirwaho inyigisho nzima ku birebana n’ubuhanuzi no kwamagana bivuye inyuma ubuhanuzi bwose butagamije kungura Itorero.
Aha basobanuye ko ubuhanuzi nyakuri bugomba kuvuga ibibazo biriho ariko bukerekana n’inzira yo gucamo kugira ngo igisubizo cyabyo kiboneke.
Ikindi cyavugiwe muri iyo nama ni uko nyuma y’isesengura ryimbitse ry’amazina n’inyito abanyamadini bakoresha mu Rwanda hashingiwe kuri Bibiliya no mu gihe cya none, basanze hari bamwe basigaye bayakoresha mu buryo bwo kwishyira hejuru butagamije gushyira hejuru Izina ry’Imana no kuyubahisha.
Aha hemejwe ko hakwiye gushyirwaho gahunda yo kwamagana abiha amazina n’inyito batabigizwe n’urwego ruzwi kandi bibutswa ko amategeko y’u Rwanda ahana abiha amazina n’inyito mu nzira zitari zo.
Ibyo kandi bizajyana n’uko RIC izashyiraho inzego zibishinzwe zigena amazina n’inyito by’abayobozi b’amadini n’amatorero.
Abitabiriye iyo nama bemeje kandi ko RIC igiye gutegura ubutumwa ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Abagize RIC bifuje ko mu gihe hagiye gushingwa idini rishya Leta yajya ibanza kubiganiraho n’urwo rwego ndetse biyemeza kwegera Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB n’izindi nzego bireba ngo insengero bigaragara ko zujuje ibisabwa zifungurwe.
Basabye amadini n’amatorero atarinjira muri RIC kubikora kugira ngo bibumbire hamwe ndetse basaba abanyamuryango ba RIC kuba baganiriye n’abayoboke babo ku kibazo cy’inyigisho z’ubuyobe n’umurongo wo kukirwanya bitarenze ku ku wa 31 Werurwe 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!