Ubusanzwe buri torero rya Angilikani muri buri gihugu ririgenga ariko bakagira ihuriro bahuriramo, ari na ryo Musenyeri wa Angilikani mu Bwongereza yafatwaga nk’uyoboye ku bw’icyubahiro cy’uko ari ho iryo dini ryakomotse.
Rowan Williams yeguye mu 2012 nyuma y’imyaka 10 afite inkoni y’ubushumba bw’Itorero rya Angilikani bitewe n’amakimbirane yari atangiye kuritutumbamo ndetse bikavugwa ko yashakaga no kwisubirira mu bijyanye no gukora ubushakashatsi.
Ingoma ye yaranzwe n’ibibazo by’uruvangitirane birimo ko abaryamana bahuje ibitsina bari batangiye gusaba guhabwa umugisha mu itorero, guha imyanya ikomeye abagore ndetse n’amacakubiri mu nyigisho zatangwaga n’amwe mu matorero ya Angilikani ku Isi.
Nyuma yo guhangana n’ibyo bibazo ariko ntibibonerwe umuti uko byifuzwaga, Williams yahisemo kwegura ku nshingano ze.
Justin Welby wamusimbuye ku ngoma, yasanze itorero ririmo amakimbirane menshi, cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bw’abashakanye bahuje igitsina, uburenganzira bw’abagore mu buyobozi n’ibindi bibazo by’imibanire n’imyemerere.
Kuva icyo gihe, yakoze uko ashoboye ngo akemure ibyo bibazo akagerageza guhuza imigenzo gakondo y’itorero n’ibyifuzo byo guhindura imyumvire mu itorero, ariko biranga biba iby’ubusa.
Muri Gashyantare 2023 Itorero Angilikani ry’u Bwongereza ryakoze inama n’abasenyeri baryo, bemeza kujya baha umugisha abaryamana bahuje ibitsina, bivuze ko ukubana kwabo bagufata nk’ukutanyuranyije n’ijambo ry’Imana.
Ni ibintu bitakozwaga andi matorero ya Angilikani ku Isi arimo ayo muri Afurika na Amerika y’Amajyepfo yabimburiye muri GAFCON, akunze kugaragaza ko kuryamana kw’abahuje ibitsina ari ubuyobe kandi bihabanye n’inyigisho za Bibiliya.
Mu nama yahurije hamwe intumwa zisaga 1000 zo mu matorero ya Angilikani agize GAFCON i Kigali muri Mata 2023, bemeje bidasubirwaho ko Musenyeri wa Angilikani mu Bwongereza atakiri umuyobozi w’ihuriro rusange ry’amatorero ya Angilikani ku Isi.
Mu itangazo bashyize hanze bagize bati “Hashize imyaka 25 abakuru mu Itorero rya Angilikani batanga intabaza z’uko hari kubaho gutandukira ijambo ry’Imana. Izi mpuruza zagiye zirengagizwa none aho ikibazo kigeze amazi yamaze kurenga inkombe.”
Bakomeza bagira bati “Gutandukira gukomeye kwagaragaye muri Gashyantare 2023 ubwo Itorero Angilikani ry’u Bwongereza ryemeraga guha umugisha umubano w’abaryamana bahuje ibitsina. Kuba Imana itemera guha umugisha umubano w’ababana bahuje ibitsina, ni uburyarya n’ubuyobe gukora isengesho nk’iryo mu izina ry’Imana Data, irya Mwana n’irya Mwuka Wera.”
Bamushinje we n’abandi basenyeri ba Angilikani mu Bwongereza “gutandukira indahiro n’amasezerano bakoze ubwo bimikwaga, bakiyemeza kurengera ukuri kuri mu byanditswe byera.”
Bati “Uku kunanirwa gushyira ku murongo Itorero byazambijwe na Musenyeri wa Angilikani mu Bwongereza uriho ubu wageze n’aho akoresha imigenzo y’itorero mu guha umugisha abakora ibihabanye n’Ibyanditswe byera. Ibi byatumye atakaza agaciro mu Ihuriro ry’amatorero ya Angilikani ku isi.”
Amatorero agize GAFCON n’agize GSFA bihariye 85% by’amatorero ya Angilikani ku Isi, byumvikana ko icyemezo gifashwe gishobora kugira ingaruka nini muri rusange nubwo ubufasha bw’amafaranga bukunze kuva mu Itorero Angilikani ry’u Bwongereza.
Mu bindi byaranze Justin harimo ko yagerageje gushaka umubano n’ubumwe n’andi matorero ya gikirisitu, kurwanya ivangura by’umwihariko irikorerwa abirabura ndetse no guha abagore imyanya ikomeye mu Itorero Angilikani.
Ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana ho yaryumyeho
Mu cyumweru gishize hasohotse raporo y’iperereza ryigenga igaragaza ko ntacyo Justin yakoze ubwo mu 2013 yagezwagaho raporo igaragaza ko Musenyeri John Smyth yahohoteye abahungu 130 mu bigo bya gikirisitu yayoboraga muri Winchester.
Mu butumwa yatanze ubwo yeguraga, yatangaje ko iminsi yakurikiye uwo iyo raporo yasohokeyeho, yiyumvisemo ikimwaro gikomeye yatewe no kuba atarashoboye kurwanya intege nke za Angilikani nyamara yari Umushumba Mukuru ukwiye kuyireberera.
Iperereza ryagaragaje ko Musenyeri Smyth yajyanaga abana mu rugo rwe mu myaka ya 1970 na 1980, akabakubita, akabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mitekerereze n’imyemerere.
Nyuma y’aho tariki ya 7 Ugushyingo 2024 Keith Makin wayoboye iri perereza ashyize hanze iyi raporo, Musenyeri Welby yagaragaje ukwicuza, asobanura ko yigeze gutekereza kwegura nyuma yo kutagira icyo akora ku birego Smyth yashinjwaga, ariko abona ko akwiye kuguma mu nshingano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!