Iki cyifuzo cyatanzwe ubwo hizihizwaga imyaka 125 ishize Paruwasi Gatolika ya mbere (ya Save) ishinzwe mu Rwanda.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Save, Médard Kyebambe, yasabye ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ko i Save hagirwa ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana kubera ko na ho hafite amateka yihariye mu bukirisitu.
Ati "Mu ijwi ry’abakirisitu, ndasaba Abepisikopi kudufasha kurushaho guha agaciro aho ubukirisitu bwatangiriye muri iki gihugu cy’u Rwanda, bityo naho hakamemenyekana."
"Murabizi, dukora ingendo nyobokamana zitandukanye haba mu Ruhango, i Kibeho, i Kabuga n’ahandi. Turifuza gufashwa n’abadukuriye guhesha agaciro Save, ntihumvikane Save nka Paruwasi gusa, ahubwo twumve Save nk’ahantu habaye ingobyi y’ubukristu bwa mbere."
Padiri Kyebambe yasobanuye ko i Save hari inzibutso zitandukanye zibitse amateka y’ubukirisitu mu Rwanda zirimo irimbi rya Save, Kiliziya ya mbere yubatswe i Save, ishusho ya Bikira Mariya abamisiyoneri bagendanaga n’ibindi abona bikwiye gusurwa kandi abakirisitu bakabyigiraho byinshi ndetse bakanabiboneramo umugisha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, na we yavuze ko nk’uko ivanjili yatangiriye i Save, bikwiye kuhagira ahantu hihariye kuko haboneye izuba izindi Paruwasi mu Rwanda.
Yagize ati "Save igomba kurwaza izindi Paruwasi nk’uko bajyaga bavuga bati ’Save i Zaza, i Rwaze, Mibilizi na Kabgayi’. Save ikwiye kuba igicumbi kidasanzwe, umusozi mutagatifu n’urumuri rutazima abandi bashobora kuza kuvomaho ibyiza."
Meya Rutaburingoga yagaragaje ko kugira ngo bigerweho, bisaba ubufatanye bwa bose, yizeza Kiliziya ko Akarere ka Gisagara kazatanga umuganda uzakenerwa kugira ngo bigerweho.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, yavuze ko uyu mushinga wo kugira Save igicumbi cy’amateka hakajya hakorerwa ingendo nyobokamana, uhari kandi batangiye gutekereza uburyo washyirwa mu bikorwa.
Ati "Uyu mushinga turawufite. Turifuza kubaka inzu ndangamurage, tugakusanyirizamo ibyatwibutsa amateka y’iyogezabutumwa rya mbere mu Rwanda, tugashakisha ibikoresho bakoreshaga, tugashushanya ingendo bagendaga, uburyo bakoreshaga, uko babagaho n’ibindi."
Musenyeri Ntagungira yaboneyeho gusaba uwaba afite bimwe muri ibi bikoresho by’icyo gihe cyahise; yaba imyenda, intebe bigishirizagamo, ishusho y’indogobe bagendagaho, utugare n’udupikipiki tw’icyo gihe n’ibindi, kumenyesha Diyosezi ya Butare kugira ngo bizahurizwe hamwe, bijye bifasha abakirisitu kumenya aho bavuye, aho bageze n’aho bagana.
Paruwasi Gatolika ya Save yashinzwe ku wa 8 Gashyantare 1900, bikozwe n’abapadiri b’abamisiyoneri ba Afurika: Padiri Brard bitaga Terebura, Padiri Barthelemy n’Umufurere witwaga Ansèlme.
Yamaze imyaka irindwi yubakwa, maze ku wa 26 Gashyantare 1907 ihabwa umugisha, iragizwa Umutima Mutagatifu wa Yezu.
Isakaramentu rya mbere rya batisimu ryahatangiwe hashize imya itatu, ku cyumweru cya Pasika. Ubwo hari ku wa 11 Mata 1903, maze habatizwa abasore 22 n’abakobwa bane.
Paruwasi ya Save yanashibutseho isantare ikomeye, ingo z’Abihayimana 11, Ikigo Nderabuzima cya Save n’amashuri 16 arimo abanza, ayisumbuye, ay’imyuga ndetse kaminuza.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!