Iki gitaramo cyiswe ‘Ndafise Impamvu’, kizaba tariki 31 Kanama 2024 kibere mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi guhera saa kumi z’umugoroba.
Fortran Bigirimana yabwiye IGIHE ko uzaba ari umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Burayi, kugira ngo bashime Imana ku byo yabakoreye, banayiragize mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “Ni ibihe bizabera umugisha benshi.Twiteze Imana, kuryoherwa no kubana n’aba-diaspora bose baba mu Burayi.
Yakomeje agira ati “Turararikira abantu kwihutira kugura amatike kuko ntabwo ari menshi, turabashishikariza kuyagura kugira ngo bikunde tuzashobore kubana muri uwo mugoroba mwiza wo gushima Imana ku byiza ikora mu buzima bwacu.”
Eddie Frank Niyonkuru uri mu bategura icyo gitaramo, yavuze ko bagiteguye bagamije guhuriza hamwe abantu kugira ngo bongere gushimira Imana bari hamwe no guhembuka mu buryo bw’umwuka.
Ati “Nyuma ya Covid-19 abantu baratatanye, biragaragara rero ko abantu bagiye kure cyane, turashaka kubahuza bahimbaza Imana. Indi mpamvu ni ukugira ngo duhuze Abanyarwanda, Abarundi n’abandi bumva ururimi rwacu kugira ngo baze, ni igihe cyiza cyo guhura n’Imana, gusenga no gusabana.”
Kwinjira muri iki gitaramo ni amayero 30 ku bazagura amatike mbere, mu gihe ku bazayagura ku munsi w’igitaramo bazishyura amayero 40, mu gihe muri VIP ari amayero 50.
Igitaramo kizabera mu nyubako izwi nka KERKPLEIN EDEGEM iherereye mu mujyi wa Anvers, ahabereye ibindi bitaramo bikomeye nk’icyitabiriwe na Dr Rev Past Antoine Rutayisire, umuhanzi Papi Clever n’abandi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!