00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese duhumura Imana cyangwa turacyanuka rwa runturuntu? - Sr Uwamariya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 January 2025 saa 07:55
Yasuwe :

Umubikira Immaculée Uwamariya yavuze ko abantu bakwiye kuba barahindutse bijyanye no kuba bumva ijambo ry’Imana buri munsi cyangwa bamaze igihe kirekire baryumva.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025 mu nyigisho yatanze mu guhimbaza umunsi w’Ijambo ry’Imana no kwizihiza imyaka umunani amaze atanga inyigisho zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Uwamariya yagaragaje ko umuntu wasinze inzoga, uko byagenda kose umunyuzeho wese ahita abimenya, yemeza ko n’abantu basenga bari bakwiye guhinduka ku buryo bahumura Imana.

Ati “Iyo uhuye n’umuntu wasinze, wabishaka cyangwa utabishaka arakuvumbya. Hari igihe aba abizi cyangwa atabizi ariko byanze bikunze umenya ko hari ahantu yanyuze.”

“Hari umwana wanyuze ku kabari ari kumwe na mukuru we aramubwira ati uzi ko aha hantu hanuka nka Papa. Yari ahumvise inzoga kandi se na yakundaga gutaha yasinze. Umuntu rero yakwibaza ngo ese twebwe ko twumva ijambo ry’Imana buri munsi cyangwa kenshi, ese twahindutse abantu baribaho ku buryo umuntu ahuye natwe yavuga ngo uyu muntu arahumura Imana?”

Yakomeje abaza niba abantu bumva ijambo ry’Imana umunsi ku wundi cyangwa inshuro nyinshi koko barahindutse by’ukuri nk’uko ribisaba.

Ati “Ese koko duhumura Imana cyangwa turacyanuka rwa runturuntu bavuga Abanyarwanda.”

Uwamariya yavuze ko abantu bakwiye kumva ko nubwo abandi babagirira nabi batabakuramo Imana, yemeza ko ijambo ry’Imana rikwiye guhindura abaryumva.

Ati “Ijambo ry’Imana rigomba kuduhindura tukabaho turi abantu bayobowe naryo, tutakiyoborwa n’amarangamutima cyangwa n’ibindi biyobora abandi, dore ko muri iki gihe byeze.”

Yavuze ko abantu badakwiye kugira ijambo ry’Imana akamenyero, ahubwo bakwiye kuryitondera kandi bakaryubaha mu buzima banyuramo umunsi ku wundi.

Ati “Hari abantu babyukana urupfu, ariko mureke tujye tubyukana Imana kuko ijambo ryayo riturema, rikaduha kubaho kabone n’ubwo twaba dukikijwe n’ibibazo bitagira ingano.”

Yashimangiye ko umuntu ufite Imana muri we aba afite byose, yemeza ko ijambo ry’Imana ritunga umuntu kandi ko na we yagiye abona hari abahindurwa naryo.

Ati “Nabonye ibikorwa by’Imana, abantu bahora bantuma ku bakene ndabashimira kuri uyu munsi. Nabonye abantu bashwanye barasubirana, nabonye abatinganyi babireka kubera ijambo ry’Imana bumvise, Yezu arakora abatabizi babimenye naho abatabyemera babyumve, mureke tumubere abahamya kuko turenze umubare w’Intumwa ze.”

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Nzakamwita Servilien, yavuze ko Ijambo ry’Imana ari urumuri rutuma abantu bimenya.

Ati “Rituma tumenya aho tugeze, tumenya uko duhagaze n’aho tugeze? Hari abayobye barindagira, hari abahuzagurika bashaka kumenya aho Imana bayiganisha ariko hari n’abakataje mu nzira nziza igana Imana. Iryo Jambo ry’Imana rero riradusaba kwisubiraho, kugarukira Imana, gukomera no gukomeza abandi mu nzira nziza.”

Musenyeri Nzakamwita yashimangiye ko Imana igira urukundo n’impuhwe nyinshi kandi ko abantu bakwiye kwakira imbabazi zayo.

Yabasabye kwicisha bugufi kuko Imana ikunda abaca bugufi imbere yayo, ndetse yemeza ko Yezu ari igisubizo ku bibazo abantu bahura nabyo.

Umubikira Immaculée Uwamariya yavuze ko abantu bakwiye kuba barahindutse
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Nzakamwita Servilien, yavuze ko Ijambo ry’Imana ari urumuri rutuma abantu bimenya
Hakozwe umutambagiro wa Bibiliya hagamijwe guhimbaza uyu munsi w'Ijambo ry'Imana
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Nzakamwita Servilien, yavuze ko Yezu ari igisubizo gikwiye, asaba abantu kwicisha bugufi
Umubikira Immaculée Uwamariya yizihije imyaka umunani amaze atanga ubutumwa bwiza
Abitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Ijambo ry'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .