Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama 2024 ubwo yari yitabiriye Umuhango w’Ihererekanyabubasha w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero ya Gikirisitu agize umuryango wa FOBACOR (Forum of Born Again Churches and Organisations in Rwanda).
Wabereye mu Karere ka Kicukiro kuri New Life Bible Church, witabiriwe n’abayobozi b’amatorero agize uyu muryango uko ari 62 agize iri huriro rya FOBACOR rihuza amatorero y’abavutse ubwa kabiri.
Pasiteri Sengoga Joel usanzwe ayobora Itorero Divine and Destiny Church, ni we wayoboraga iri huriro mu gihe cy’imyaka ine akaba yahererekanije ububasha na Rev. Dr . Charles Mugisha wa New Life Bible Church.
Rev. Dr . Charles Mugisha na komite ye, biyemeje gukomereza aho bagenzi babo bari bageze mu kunoza umurimo w’Imana mu Itorero rya Kirisito no kwita cyane ku kwigisha abashumba ibijyanye n’imiyoborere myiza y’amatorero.
Yagize “Muri iki gihe dutowe dufite akazi kenshi cyane cyane ko kwigisha ubuyobozi bw’amatorero nk’uko Leta yasabye ko Umuyobozi w’Itorero agomba kuba abifitiye Impamyabumenyi."
Umuyobozi ucyuye igihe, Joel Sengoga, yagaragaje ko bimwe mu bibazo bahuye nabyo ari uburyo bw’ivugabutumwa rikorera ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko nka Youtube rikoreshwa nabi bikitirirwa abakozi b’Imana muri rusange.
Yasabye abamusimbuye ko bazashyira imbaraga mu guhugura no gucyaha bene abo.
Umuyobozi wa RGB, Dr. Usta Kayitesi, yasabye abanyamadini kurushaho kuba maso, barinda abakisiritu abavugabutumwa badutse bavuga ibihabanye n’Ijambo ry’Imana bishobora gusenya umuryango nyarwanda bidasize n’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati "Abanyamadini bandi mukwiye kwigira kuri Kiliziya Gatolika ku bijyanye n’umuntu muhereza uruhimbi ngo yigishe umukumbi w’Imana ijambo ryayo. Nk’uko Padiri atabyitwa atarabyigiye cyangwa ngo hagire uwigisha ivangiri atari Padiri ni ko namwe mukwiye kwitondera abo muhereza kwigisha ijambo ry’Imana kuko iyo murihaye umuntu udafite ubumenyi ashobora kugaburira umukumbi ibyanduye kandi bikagira ingaruka mu guhungabanya umuryango Nyarwanda."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko 2024 ari umwaka wa 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Yemeza ko muri iyo myaka inzego zose z’igihugu cy’u Rwanda zateye imbere harimo amadini n’amatorero.
Dr.Usta Kayitesi yashimye uruhare rw’amadini n’amatorero mu iterambere ry’umunyarwanda, aho bashyira imbaraga mu burezi bishyurira abana amashuri ndetse banayubaka batirengagije ubuzima n’ibindi bice bitandukanye mu bijyanye n’icyerekezo cy’iterambere igihugu cy’u Rwanda cyifuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!