Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022, ubwo yagezaga impanuro ku mbaga y’Abakirisitu Gatolika, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi bari bitabiriye ibirori byo kwimika Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papius.
Uyu muhango yari ahagarariyemo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, wabereye muri Stade ya Gicumbi, aho Musenyeri Musengamana yaragijwe Diyosezi ya Byumba akorera mu ngata, Musenyeri Nzakamwita Servelien wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni ibirori binogeye ijisho byitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred na Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Aurore Mimosa.
Hari kandi abandi bayobozi mu nzego za Leta barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, Dr Usta Kayitesi, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, inzego z’Ingabo na Polisi n’abandi.
Umuhango Musenyeri Musengamana yaherewemo inkoni yo kuba Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Byumba wayobowe na Arkiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Cardinal Kambanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze inshingano nshya Musenyeri Musengamana yahawe na Papa Francis ari ikimenyetso cy’ubushobozi yamubonyemo bityo bikaba bikwiriye kumwongerera imbaraga.
Yavuze ko Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda ari abafatanyabikorwa beza mu ngeri nyinshi zirimo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse no kuzuza inshingano zose zituma igihugu kigira imibereho myiza.
Ati “Kuba twaje hano mpagarariye Umukuru w’Igihugu, byerekana imikoranire myiza iri hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika, ntabwo ari uko byari ibirori gusa ahubwo ni ikimenyetso cyihariye cyerekana uburyo Kiliziya Gatolika ndetse n’andi matorero muri rusange dukorana neza na Leta mu guteza imbere imibereho y’Abakirisitu ndetse n’iy’Abanyarwanda muri rusange.”
Minisitiri w’Intebe yashimye by’umwihariko Musenyeri Nzakamwita wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko yari inshuti y’urubyiruko kuko yaharaniraga iterambere ryarwo umunsi ku munsi, kugeza n’ubwo bamwitaga ‘Musenyeri w’urubyiruko’.
Ati “Twaramubonye cyane mu rwego rw’uburezi, ndetse twe twanamumenye muri Leta bamwita ngo ‘Musenyeri w’aba-Jeunes’, kenshi yagiye adutumira kwitabira ibikorwa by’urubyiruko aruteza imbere kuko yemeraga ko urubyiruko nk’uko natwe tubyemera ko ariyo majyambere, ari rwo mbaraga z’igihugu cyacu mu gihe kiri imbere.”
Yakomeje agira ati “Twaramubonye mu bikorwa by’ubuzima ashakisha inkunga z’ibitaro, aha navuga nk’ibitaro bya Kiziguro ariko n’ibindi byinshi. Aho yahuriyemo n’inzego za leta yerekana ko tudafite ubuzima bwiza muri iyi Diyosezi, abaturage badafite ubuzima bwiza nta bindi byagerwaho.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko Musenyeri Nzakamwita yanagaragaye cyane mu bikorwa byo kubaka umuryango, isanamitima ndetse hari n’ibindi byinshi kandi byerekana ko hari ikivi cyatangiye kandi abagiye kugikomeza bazakomeza muri uwo murongo.
Inkuru bijyanye: Uko umuhango wo kwimika Musenyeri Musengamana Papias wa Diyosezi ya Byumba wagenze (Amafoto)
Yavuze ko Musenyeri Musengamana ugiye kumukorera mu ngata akwiye gukomeza kugera ikirenge mu cye, bityo agashyira imbaraga mu guteza imbere abaturage ariko yibanda ku rubyiruko, uburezi n’ibindi.
Ati “Aha rero ndagira ngo ngaruke ku kintu kirebana na Diyosezi ya Byumba ariko cyatangiye twifuza ko cyakomeza cyo kwita ku rubyiruko, twumva ari igikorwa nka leta gikenewe kuko urubyiruko ni abana bacu bagenda bakura.”
Yakomeje agira ati “Muri ubwo burezi rero, twumva ko Kiliziya Gatolika izadufasha kubigiramo uruhare cyane cyane kubarera neza bagakura, hano dufite ikibazo cy’imigwingirire y’abana, aho Kiliziya Gatolika ifite uruhare runini, dufite ikibazo cy’abana bahera mu muhanda, twizeye ko muzakomeza kubidufashamo.”
“Dufite ikibazo cy’abana bitabira ibiyobyabwenge, icyo ni ikibazo gikomeye twifuza ko gicika mu Rwanda abana bacu ntibajye mu biyobyabwenge, ariko tukaba tubizi ko Kiliziya Gatolika muhafite imbaraga kandi mushobora kudufasha mu gukemura icyo kibazo ndetse n’ikibazo cy’uburezi muri rusange.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko n’ubwo inshingano zahawe Musenyeri Musengamana ari nyinshi ariko na Leta izakomeza kumuba hafi mu bufatanye busanzwe buranga kiliziya nayo mu gukomeza guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Imbamutima za Musenyeri Nzakamwita; ishimwe kuri Perezida Kagame wamutabaye bwangu
Musenyeri Nzakamwita watangiye kuyobora Diyosezi ya Byumba nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahuye n’ibihe abarokotse bari bafite ibikomere, ubupfubyi, ubupfakazi, ubukene, urwicyekwe, kwihishana, ubwoba ndetse n’ukunamuka benshi bari baratewe n’ibyo babonye muri ayo mahano yagwiririye u Rwanda mu 1994.
Ati “Ntabwo byari byoroshye ariko Imana yatubaye hafi idushoboza kwegera abantu, kubahumuriza no kubegeranya, ntangira imirimo yanjye muri iyi Diyosezi, ikenurabushyo ryari rigamije isanamitima, ubwiyunge no gufasha abatishoboye cyane cyane imfubyi, abapfakazi n’abacitse ku icumu rya Jenoside.”
Yakomeje agira ati “Ibyo byatumye tubona igihembo gikomeye, nishimira kandi nshimira abakimpaye cyo kuba ‘Umurinzi w’Igihango’.”
Musenyeri Nzakamwita yavuze ko hari umushinga asize atarashyira mu bikorwa witwa ‘Centre Imbabazi’, ukorera muri Paruwasi ya Mutete, ukaba ugamije amahugurwa ahoraho ku bumwe bw’Abanyarwanda, ubwiyunge, isanamitima hakoreshejwe imikino inyuranye n’ibiganiro.
Ku rundi ruhande ariko avuga ko hari umushinga ukomeye asize ugiye kurangira wo kubaka ishuri rigezweho muri Diyosezi ya Byumba no mu gihugu muri rusange. Ni ushuri avuga ko yaryubatse bigizwemo uruhare na Perezida Kagame kuko ariwe wamuhaye inkunga yo kuryubaka.
Ati “Muribuka igihe duheruka hano mu birori nk’ibi [mu 2018, ubwo yizihizaga Yubile y’imyaka 75], nababwiraga ko mfite ipfunwe ryo gusigira Diyosezi n’uzansimbura, umwenda uremereye. Naramwitabaje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika antabara bwangu ikibazo aragikemura.”
Yakomeje agira ati “Ubu ngiye nemye, kandi mbasigiye ishuri ryiza rya Mary Hill, igitego mu mashuri yo muri Diyosezi yacu ya Byumba ndetse wenda n’ahandi mu Rwanda.”
“Iri shuri turimo gusoza mu myubakire kandi twatewemo inkunga na Leta y’u Rwanda ku isonga Nyakubahwa Perezida, nari nizeye ko rizarangira nkabatumira ndizera ko kandi vuba aha nituryuzuza tuzatumira Minisitiri w’Uburezi [Dr Uwamariya Valentine wari witabiriye ibi birori byo kwimika Musenyeri Musengamana] kugira ngo muzaze turitahe mubone ko inkunga mwaduhaye itapfuye ubusa.”
Musenyeri Nzakamwita yashimiye by’umwihariko Perezida Kagame kuko ibyo yakoze byose abikesha umutekano.





























Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
Video: Mucyo Serge
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!