00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Chorale de Kigali yanyuze abitabiriye igitaramo cyayo, ibasaba kujya bitwaza agatubutse (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 June 2025 saa 08:49
Yasuwe :

Chorale de Kigali yanyuze benshi bitabiriye igitaramo yakoreye bwa mberemuri Kigali Universe, iteguza ibindi byinshi ariko isaba abantu kwitabira bitwaje agatubutse kuko umuziki iririmba uhenda.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025. Cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye.

Aba baririmbyi bahereye ku bicurangisho byifashishwaga mu myaka 3000 mbere y’ivuka rya Yezu. Ibi harimo icya ‘Divje Babe flute’ cyacuranzwe na Dieudonne Murengezi, hanacuranzwe amanota yanditse yiswe ‘Hurrian Hymn No. 6’ yo mu bakurambere ba Mesopotamia n’ibindi bitandukanye.

Aba baririmbyi kandi baririmbye ibihangano bya nyuma y’ivuka rya Yezu, birimo iyitwa “The People That Walked in Darkness Have Seen a Great Light”. Yanditswe na George Frederic Handel.

Nyuma y’akaruhuko gato, Chorale de Kigali yahise yinjira mu bihangano byiswe ibya ‘Classical Era’ byahimbwe hagati yo mu 1730-1820. Aha baririmbyemo indirimbo nka “Caro mio ben” yahimbwe na Giuseppe Giordani wabayeho hagati yo mu 1751 na 1798, “Non più andrai” - “Le Nozze di Figaro” (The Marriage of Figaro) ya Wolfgang Amadeus Mozart n’izindi zitandukanye.

Aba baririmbyi bavuye muri iki cyiciro binjiye mu cyo bise ‘Romantic Era’ cyangwa igihe cy’urukundo. Aha baharirimbye opera zirimo iya The Anvil Chorus yahimbwe na Giuseppe Verdi yakomotse kuri opera Il Trovatore mu 1853.

Aha kandi ni naho haririmbwe indirimbo bari barateguje abakunzi babo ivuga ibigwi agacupa yiswe "Libiamo ne’ lieti calici" mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Tunywere ku bikombe byuzuye ibyishimo’. Iyi banayiririmbye bafite ibirahuri basoma kuri ka divayi banzika n’izindi.

Mu zindi baririmbye harimo nka ‘Turate Rwanda’, ‘Roho w’Imana Muremyi’, ‘Mwana w’iwacu’ ya Charles Mudahinyuka, ‘Gusakara’ ya Buravan n’izindi.

Umuyobozi wa Kigali Universe, Kenny Mugarura, yashimiye abantu bitabiriye iki gitaramo cyari cyibereye muri iyi nyubako bwa mbere, avuga ko ari ishema kuri bo.

Ati “Turabashimiye kuba mwaje muri Kigali Universe ni ikaze. Murakaze neza. Ni ishema kuba twakiriye abantu mwitabiriye igitaramo cya Chorale De Kigali. Ikintu nabasaba nk’abitabiriye ni ugukomeza kuryoherwa, ni ugukomeza kumererwa neza. Twagize ishema no kubakira no kugira ngo babashe kudutaramira iri joro, kandi mubifate nk’ishema.”

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, nawe yashimiye Kigali Universe ku bw’ubufasha babahaye bakabemerera ko bakorera igitaramo mu nyubako yabo.

Ati “Ndashima gusa, ndahera kuri Kigali Universe. Ni abantu b’agaciro kuba baratekereje gukorera ahantu nk’aha. Twagiraga igitaramo kimwe mu mwaka muri BK Arena, ariko abantu bakadusaba ko twaboneka mu kindi. Twatekereje ko tariki 21 Kamena ari umunsi mpuzamahanga wa muzika duhita dutekereza kubatembereza, muri iriya nyanja ya muzika mwumvise.”

Yakomeje abwira abitabiriye ko bajya babitaba mu gihe bumvise ko hari igitaramo bafite, ariko na none bakitwaza agatubutse kuko ibintu bakora ari iby’abasirimu bibasaba kwigomwa kandi bihenda.

Ati “Mudufashe mujye muhora muza. Iyi muzika twajya tuyibagezaho kenshi ariko Abanyarwanda ntabwo barayimenya cyane ngo bitabire. Birasaba guhozaho ariko birahenda. Nitujya tubatumira mujye muza ariko tubahende.”

Yavuze ko umuziki baririmba ari uw’abasirimu, ari nayo mpamvu usanga bamwe batawisangamo cyangwa batarawumenya cyane.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré na Ambasaderi w'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra
Abagabo bagize Chorale de Kigali ni uku baserutse
Ababishoboye batahanye amafoto
Abagore n'abakobwa bagize Chorale de Kigali bari baberewe
Abacuranzi ntako batagize ngo umuziki unogere buri wese
Aba baririmbyi baririmbye Libiamo ne’ lieti calici bafite ibirahure
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bari babukereye
Baririmbye ndirimbo bari bateguje abakunzi babo ivuga ibigwi agacupa yiswe ‘Libiamo ne’ lieti calici’
Amanota ya Piano anyura amatwi yatumye benshi bataha birahira iki gitaramo
Baririmbye indirimbo y'agatama ibirahure biri mu kirere
Chorale de Kigali imaze kubaka ibigwi
Chorale de Kigali ifite ibigwi bikomeye kuko yavutse mu 1966 ariko na n'ubu ikaba ikiyoboye izindi muri Kiliziya Gatolika
Iyi korali iririmba amanota yanditse nta gutegwa
Iyi korali yakoreraga igitaramo muri BK Arena mu mpera za buri mwaka
Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude, yashimiye abakunzi babo badahwema kubashyigikira
Umuyobozi wa Kigali Universe, Kenny Mugarura, yashimiye abantu bitabiriye iki gitaramo cyari kibereye muri iyi nyubako bwa mbere, avuga ko ari ishema kuri bo
Yagaragaje ubuhanga mu gucuranga ibicurangisho bya muzika ya mbere y'ivuka rya Yezu

Amafoto: Kwizera Remy Moses

Video: Byiringiro Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .