00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Sodano wari igikomerezwa mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika, yapfuye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 May 2022 saa 05:41
Yasuwe :

Cardinal Angelo Sodano, umwe mu bari abayobozi bakomeye muri Kiliziya Gatolika, wigeze kuvugwaho gukingira ikibaba abihayimana bashinjwa ibyaha by’ubusambanyi, yapfuye ku myaka 94.

Sodano, wari umaze igihe kinini arwaye, yapfuye mu ijoro ryo ku wa Gatanu. Yabaye Umunyamabanga wa ba Papa babiri, uhereye kuri Papa Yohani Pawulo wa II na Benedigito wa 16, aho yari afite umwanya ufatwa nk’uwa kabiri mu buyobozi bwa Vatican mu gihe cy’imyaka 16 hagati ya 1990 na 2006.

Bivugwa ko Sodano n’undi munyamabanga wa Papa Yohani Pawulo wa II, Musenyeri Stanislaw Dziwisz bayoboye Kiliziya mu myaka ye ya nyuma ubwo ubuzima bwe bwari buzahajwe n’uburwayi. Papa Yohani Pawulo wa II yapfuye mu 2005.

Sodano bivugwa kandi ko yakunze kwitambika iperereza rishinja abayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Nyuma y’urupfu rwa Papa Yohani Pawulo wa II, Papa Benedigito yasabye ko iperereza ritangira kuri bamwe rihera kuri Padiri Marcial Maciel. Sonado yakuwe ku mwanya we mu 2006 nyuma y’uko bigaragaye ko ibirego yangaga ko bikorwaho iperereza bifite ishingiro.

Byaje kugaragara ko Maciel wapfuye mu 2008, yabayeho mu buzima bwo gukunda abagore, gusambanya abana ndetse yari yarasaritswe n’ibiyobyabwenge.

Inshuro nyinshi Sodano yahakanaga ibyo ashinjwa by’uko yari azi ubuzima Maciel yabagamo agahitamo kumuhishira.

Mu 2010 ubwo hari hashize imyaka ine Papa Benedicto asimbuje Sodano ku mwanya w’Umunyamabanga we, Cardinal Christoph Schoenborn wa Vienne yashinje Sodano kubangamira iperereza ryagombaga gukorwa kuri Cardinal wo muri Autriche, Hans Hermann Groer.

Groer yeguye ku mwanya wo kuba Umushumba wa Vienne mu 1995 ubwo yashinjwaga gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abigaga mu isemiraniri. Yapfuye mu 2003 ataremera ibyo ashinjwa ariko nta n’ubwo urukiko rwari rwakabimuhamije.

Cardinal Sodano ni umwe mu babaye abayobozi bakomeye muri Kiliziya Gatolika upfuye hari ingingimira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .