Ibi Cardinal Kambanda yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 25 Ukuboza mu 2022 ubwo yasomaga Misa ya Noheli yabereye muri Katederali ya Kibungo.
Yavuze ko inkuru y’urukundo rw’Imana n’impuhwe zayo bikwiriye gusakazwa na buri mukirisitu wagize amahirwe yo kumenya ubu butumwa bwiza.
Ati “Dutumwe twese gutangaza iyo nkuru nziza y’uko Imana yatugiriye impuhwe, yatugaragarije urukundo rwayo kandi ikatwifuriza ko tuba abana bayo n’abavandimwe hagati yacu.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo Isi ibone amahoro ari uko abantu bashyira imbere ubuvandimwe bafitanye kurenza ibindi byose.
Ati “Kugira ngo ibyo byishimo bishoboke ni uko twumva ko ubwo buvandimwe burenga ibidutandukanya byose, burenga imipaka kugira ngo Isi yose amahoro y’Imana n’ibyishimo byayo bisakare ariyo ngoma y’Imana twamamaza Yezu Kirisitu yaje kutwinjizamo.”
Yagaragaje ko Noheli ikwiriye kuba umwanya wo kunga ubumwe hagati y’abatuye Isi abantu bakishimira gusangira ibyo bafite na bagenzi babo cyane cyane abakene.
Cardinal Kambanda yibukije ko Yezu wavutse ari urumuri rwaje kumurikira abari mu mwijima utwikira ibibi byinshi nk’ubugome, inabi, amakimbirane n’intambara, amarozi, ubusinzi n’ubusambanyi, urwango n’ubuhemu byose bijyana n’umwijima n’amarira menshi.
Cardinal Kambanda atanze ubu butumwa mu gihe mu bice bitandukanye by’Isi hakigaragara ibibazo by’umutekano muke biterwa ahanini n’intambara n’amakimbirane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!