Amakuru y’igaruka mu Rwanda rya Bishop Rugagi yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Yagize ati “Nibyo ndi kwitegura kuza mu Rwanda, mfite igiterane mpuzamahanga turimo gutegura, kizaba mu mpera z’umwaka. Intego yacyo narayihishuriwe, izaba ari ‘Rwanda, uragenderewe izuba rirakurasiye’.”
Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko kizaba tariki 31 Ukuboza 2023, nubwo aho kizabera hataramenyekana.
Agiye kubaka insengero mu Rwanda
Mu mpera za 2018 nibwo byavuzwe ko Bishop Rugagi yagiye gutura muri Canada nyuma y’inkundura yari imaze iminsi y’ifungwa ry’insengero zitari zujuje ibisabwa.
Ubwo yagendaga, Itorero rye n’intama yari ayoboye zaratatanye, bamwe basubiye mu matorero bahozemo ariko abamunambyeho bakurikira inyigisho ze kuri Televiziyo ya TV7 yasize ashinze isigaye ikorera kuri Youtube.
Bishop Rugagi yavuze ko agiye kugaruka mu Rwanda ariko azahita anahakomereza ibikorwa by’ivugabutumwa by’umwihariko akaba azahita yubaka insengero muri Kigali na Ruhango.
Avuga kandi ko afite umushinga wo kuzubaka umusozi wo gusengeraho mu karere ka Bugesera aho afite ubutaka.
Ati “Kuba nagaruka gukorera ivugabutumwa mu Rwanda, igihugu cyanjye nkunda ntabwo ari igitangaza kuko mpafite Abakirisitu n’ibikorwa bitandukanye.”
Yakomeje agira ati “Dufite ubutaka mu Ruhango, Kigali ndetse n’umusozi wo gusengeraho mu Bugesera. Hari na gahunda yo kubaka amashuri mu Ruhango.”
Bishop Rugagi yabwiye abakirisitu be n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gusenga, kubaka igihugu cyabo no kwitegura ibitangaza by’Imana.
Uyu muvugabutumwa yigeze kubwira IGIHE ko yatangiye kuba umushumba umunsi yasengewe ku itariki 7 Ukwakira 2007. Ni wo munsi yagizwe Umushumba w’Itorero.
Bishop Rugagi yabanje gukorera mu Mujyi wa Kigali biba ngombwa ajya gutangiza umurimo w’Imana mu Karere ka Ruhango mu 2008.
Urusengero rw’Itorero ry’Abacunguwe rwafunguwe ku mugaragaro tariki 22 Ukwakira mu 2010. Ni itorero ryakomeje kugaba amashami hirya no hino mu gihugu kugeza mu 2018, ubwo umuyobozi waryo yajyaga kuba muri Canada.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!