00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bakoze urugendo rw’ibilometero 300 n’amaguru bagiye kureba Papa Francis

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Gashyantare 2023 saa 09:44
Yasuwe :

Itsinda ry’Abakirisitu Gatolika 60 ryakoze urugendo rurerure rw’amaguru mu ntera y’ibilometero 300 rigiye kureba Papa Francis mu Mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.

Abo bakirisitu ubu amaguru yabo yarabyimbye, bamwe ntibabasha gutambuka neza kubera intera ndende bakoze. Gusa basobanuriye BBC ko kuko bari kumwe na Roho w’Imana, batigeze bacika intege.

Umwe muri abo bakirisitu, ni umugore wavuye mu gace ka Rumbek akora urugendo rw’ibilometero 300 kugira ngo agere i Juba.

Intumbero ye na bagenzi be yari uguhura na Papa, bagakorana nawe isengesho. Ni ku nshuro ya Mbere Papa Francis ageze muri Sudani y’Epfo.

Uwitwa Faith Biel yagize ati "Twagendaga amasaha yo ku manywa buri munsi hanyuma tukaruhuka mu ijoro aho twararaga muri za Paruwasi."

Mu nzira bagenda, babaga bari kuririmba indirimbo z’Imana.

Papa Francis yatangiye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu muri Sudani y’Epfo ndetse ku Cyumweru azasomera misa abakirisitu b’iki gihugu.

Mu 2019 yakiriye Perezida wa Sudani, Salva Kiir ndetse na Riek Machar bamaze igihe bahanganye, abasoma ibirenge.

Ni igikorwa cyatunguye benshi kuko yabasabaga gushyira imbere amahoro bakareka gukomeza guhangana, gusa imirwano mu gihugu ntiyahagaze.

Bakoze urugendo rw'ibilometero 300 n'amaguru bagiye kureba Papa Francis kugira ngo bafatanye mu isengesho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .