Ni amabwiriza yasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 7 Werurwe 2025, arimo ingingo isaba abashaka gushinga imiryango ishingiye ku myemerere kuba bafite inyubako yihariye igenewe gusengerwamo gusa, kandi bakabanza gukusanya imikono y’abaturage 1000 mu gace bagiye gukoreramo.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rugaragaza ko iyi mikono isobanuye kwimakaza uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.
Mu biganiro byahuje RGB n’abayobozi b’amadini n’amatorero, Pasiteri Sengoga Joel wo muri Devine Destiny Church yavuze ko ingingo ziri mu mabwiriza zikomeye ku buryo hari n’izo abona zibangamiye uburenganzira bw’ibanze buteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Ati “Harimo bimwe twumvise muri aya mabwiriza bikakaye cyane ku buryo bisa nk’aho bitubuza ubwo bwisanzure kandi bidashingiye kuri ibyo biteganywa n’Itegeko Nshinga.”
Sengoga yavuze ko amatorero abatiriza mu mazi menshi usanga adafite uburyo bwo gucunga neza no gutunganya yorudani zabo nyamara igihe babatirije muri piscine ari bwo biba bifite isuku kuko amazi yaho asukurwa akavanwamo.
Ati “Kuvuga ngo umuntu ntiyabatirizwa muri piscine, wenda mu migezi birumvikana wenda amazi ntabwo asa neza. Twebwe ababatiza mu mazi menshi ahandi ubwo dusigaranye ni hehe? Kuko amikoro ntabwo aba angana.”
“Njye nanatekereza ko aho kugira ngo umuntu agire yorodani idafite uburyo bwo gutunganywa busukuye nk’ubw’ahantu hari piscine, njye numva ahubwo ayo mazi yo muri yorodani ari yo ashobora kubangama kurushaho kuko ntabwo dufite uburyo bwo kuyacunga, kuvuga ngo sinakoresha ahandi nk’aho abandi bose bogera ndabona harimo icyo kintu kibangamira ubwo bwisanzure bwacu bwo gushyira mu bikorwa imyemerere yacu.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile muri RGB, Kazaire Judith, yavuze ko hari amadini abatiriza ahantu hadahesha Imana n’abantu icyubahiro.
Ati “Hari abantu babatiriza ahantu hadahesha Imana icyubahiro hadahesha n’abo bantu icyubahiro hashobora gutuma bagira n’izindi ngaruka. Piscine yo muri hoteli ni ahantu rusange, reba kuba uri aho ubatiza abandi bari hariya bari koga.”
Amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere ayisaba ko imihango yose ijyanye n’idini ikorerwa gusa ahantu habugenewe.
Imikono 1000 yakanze imitima ya benshi…
Sengoga yavuze ko gusaba amadini n’amatorero gutangira imirimo afite ibyangombwa byose bizakomeza gutuma hagaragara abapasiteri biyandikishaho imitungo y’itorero.
Ati “Niba uyu munsi turimo kubona ibibazo by’abantu biyanditseho umutungo w’itorero kandi itegeko rikaba rivuga ngo itorero ntirishobora gutangira ridafite ahantu hemewe rikorera nkibaza ubwo icyo kibanza ku mazina yande mu gihe umuryango udafite ubuzima gatozi?”
Umuyobozi wa National Unity Fellowship, Jolly Murenzi, yagaragaje impungenge ku bashaka gukorera ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere mu Mujyi wa Kigali bazashaka gusinyisha imikono 1000 y’abaturage kuko uturere twose duhari tudafite ubuzima gatozi.
Ati “Iyi mikono 1000 ntabwo byoroshye kubona umunyarwanda akagusinyira kuko biragaragara ko iyi mikono atari iy’abayoboke bawe bo mu rusengero. Biragaragara ko ari ukureba niba ari mu Mujyi wa Kigali, kujya muri buri karere kose ariko imikono igihumbi ntabwo ari ikintu cyoroshye. Umunyarwanda kugira ngo umusinyire ntacyo umuhaye, mutaziranye, atakuzi, muzabidufashamo cyane kuko ngira ngo bigiye guteza ibindi bibazo.”
Murenzi yavuze ko hari amatorero yakoraga ibikorwa byiza atazabasha kubyutsa umutwe kubera amabwiriza akomeye.
Ati “Ni benshi bakora imirimo myiza muri iki gihugu bateza n’igihugu cyacu imbere. Aya mabwiriza amwe rero arakomeye cyane, hari amatorero amwe azahagarara kandi yari meza, yari afite ingamba nziza ku gihugu.”
Amabwiriza ntabwo anyuranya n’Itegeko Nshinga…
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yatangaje ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritanga uburenganzira ariko ubw’umuntu umwe bugarukira aho ubw’undi butangirira.
Ati “Ingingo ya 41 [y’Itegeko Nshinga] ivuga aho uburenganzira n’ubwisanzure bugarukira, ivuga ko mu gukoresha uburenganzira n’ubwisanzure, buri wese azitirwa gusa n’itegeko rigamije kwemera no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure by’abandi n’imyitwarire iboneye, ituze rusange rya rubanda n’imibereho myiza muri rusange biranga igihugu kigendera kuri demokarasi.”
“Ni ukuvuga ngo uburenganzira bw’umuntu burangirira aho ubwa mugenzi we butangirira, ni cyo cyashyizeho aya mabwiriza kugira ngo turebe uburenganzira bwa bose.”
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC), Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ko aya mabwiriza mashya nta kibazo kirimo, ahubwo azafasha amadini n’amatorero gukora neza.
Ati “Kubera ko bije bidushyira ku murongo ni yo mpamvu tubyita ikibazo ariko nyuma y’igihe gito tuzabinezererwa tuvuga ngo na nyakatsi twayivuyemo rero ni ukwihangana kandi turasabwa gushyiramo imbaraga kugira ngo tujye mu murongo mwiza.”


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!