Ni umunsi mu myizerere gatolika wizihizwa ku itariki 15 Kanama buri mwaka aho abenshi bekerekeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hafatwa nk’Ubutaka Butagatifu kubera amabonekerwa yahabereye.
Uyu mwaka hateraniye abantu barenga 85.000 baturutse hirya no hino ku Isi.
Ingabire Gorete ucuruza amazi y’umugisha n’ibindi bijyanye n’imyizerere gatolika, yatangarije RBA ko yacuruje agera kuri miliyoni n’igice z’amafaranga y’u Rwanda uwo munsi kandi mu yindi minsi acuruza atagera kuri urwo rwego. Ibi ngo byamuteye ingabo mu bitugu mu bucuruzi bwe abasha kurangura byinshi buraguka.
Mukamana Anitha utanga serivise z’amacumbi we yagize ati “Ibyumba byashize mbere y’igihe kinini. Muri iyo minsi amafaranga yarabonetse ahubwo iyaba byahoragaho”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko kuba Kibeho isigaye yakira abantu benshi bakahasiga amafaranga bisobanuye iterambere ry’ubukungu muri aka karere n’umukoro ku bashoramari.
Yagize ati “Twe nk’Akarere ka Nyaruguru birimo kutuzanira iterambere rifatika cyane cyane ko hari bimwe mu bikorwa bitangiye gukorwa kubera abantu bahaza.”
“Icyo bisobanuye ku batuye i Kibeho ni ugukomeza gushaka uburyo bakira neza ababagana. Bivuze kuzamura igipimo cya serivisi zitangwa haba mu mahoteli, muri restaurant, no mu bacuruza ibikoresho by’ubuyoboke”.
Imibare igaragaza ko Kibeho isurwa n’abasaga miliyoni buri mwaka by’umwihariko, kuri Asomusiyo no ku isabukuru y’Amabonekerwa ya Kibeho iba buri tariki 28 Ugushyingo.
Ni mu gihe kandi ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro bwatangiye gukusanya miliyari eshatu z’amanyarwanda zo kwagura Ingoro ya Bikiramariya i Kibeho; umushinga witezweho kuzamura ubukerarugendo nyobokama buhakorerwa n’iterambere ry’abatuye i Nyaruguru muri rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!