Ni icyemezo cyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Doris Uwicyeza Picard, mu kiganiro yagiranye na The New Times.
Iri genzura ryakozwe na RGB hagati ya 24-28 Gashyantare 2025, rikorerwa mu madini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda.
Uwicyeza Picard yavuze ko amadini n’amatorero yambuwe impushya zo gukorera mu Rwanda ari ayasabwe kugaragaza inyandiko zigaragaza ndetse zigasobanura ibijyanye n’imitungo yayo, ariko ntiyabyubahiriza.
Ati “Amadini n’amatorero yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, yasabwe gutanga inyandiko igaragaza imitungo yayo, kugira ngo hagenzurwe ko byubahirije amategeko. Amwe mu madini n’amatorero ntabwo yubahirije ibijyanye n’ubu busabe.”
Yakomeje avuga ko “amenshi muri aya madini n’amatorero yabonye imitungo (nk’ubutaka n’inyubako) binyuze mu gukusanya inkunga mu bakirisitu. Amadini n’amatorero ashobora kuba afite abayagurije. Turi gukurikirana ibijyanye n’imicungire y’imitungo kugira ngo turebe niba bidakorwa mu buryo bushobora kugira ingaruka kuri aba bafatanyabikorwa.”
Mu 2024 ni bwo RGB yakoze igenzura mu nsengero zisaga ibihumbi 13, ryasize nibura 59.3% by’izi nsengero zifunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.
Uwicyeza Picard yavuze ko hagenda hakorwa igenzura rigamije kureba niba izi nsengero zarujuje ibyo zasabwaga kugira ngo zongere gukora.
Ati “Ku nsengero zafunzwe, igenzura ryo kureba ko zujuje ibyo zasabwa rirakomeje. Idini cyangwa itorero iryo ariryo ryose risangwa ritujuje ibyo ryasabwe aho rikorera hazafungwa, kugeza rikemuye ibibazo byagaragaye.”
“Gufungurira amadini n’amatorero bikorwa mu buryo bwateguwe hagendewe ku mategeko n’amabwiriza ahari. Hari ibiganiro biri kuba hagati n’abayobozi bayo kugira ngo buzuze ibyo basabwa.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!