Paul aho niwe ushinzwe kureberera inyungu z’ibyamamare bitandukanye muri Basketball birimo na LeBron James.
Aba bombi babigaragaje mu mukino bajyanyemo wa NBA, ubwo Golden State Warriors yatsindaga Dallas Mavericks amanota 126-117.
Adele yagaragaye yishimye ari gukubita ibitwenge aganiriza umukunzi we.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kugaragara mu itangazamakuru muri Nzeri umwaka ushize. Icyo gihe, uyu mugore byagaragajwe n’amafoto yashyize kuri Instagram agakurikizaho umutima arimo n’iyo ari kumwe n’uyu mukunzi we, mu bukwe bwa Anthony Davis n’umugore we Marlen P.
Guhera muri Nyakanga uwo mwaka aba bombi byari byatangiye guhwihwiswa ko bakundana nyuma yo kujyana kureba n’ubundi umukino muri NBA.
Adele yari yarigeze gukundana na Simon Konecki, ndetse bafitanye umwana w’imyaka icyenda witwa Angelo. Muri Werurwe 2021 nibwo aba bombi batandukanye byemewe n’amategeko. Bari barasezeranye kubana akaramata mu 2016.
Adele ni umuhanzikazi w’Umuwongereza wamenyekanye mu kuririmba injyana nka Pop, R&B, Blue-eyed soul na Pop-soul.
Yamamaye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka ‘ Rolling in the Deep’, ‘Someone like You’, ‘Hello’, ‘Set Fire On the Rain’ n’izindi nyinshi. Aheruka gushyira hanze album yise “30” yagiye hanze umwaka ushize.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!