Byagarutsweho ubwo Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yakiraga amahugurwa y’iminsi ibiri yari afite insanganyamatsiko yo kurebera hamwe uruhare rw’imiryango ishingiye ku myemerere mu kugera ku butabera bw’Abanyafurika binyuze mu gusana ibyangijwe mu gihe cy’ubukoloni.
Ni inama yabaye ku wa 27-28 Gashyantare 2025, ibera kuri Kiriftu Resort ku cyicaro gikuru cya AU.
Amateka agaragaza ko ubucakara bwabaye hagati y’ikinyejana cya 15 na 19 aho Abanyafurika barenga miliyoni ebyiri bapfiriye mu nzira.
Ibihugu bitandukanye by’i Burayi, nk’u Bubiligi byasabye imbabazi ku bwo guhohotera Abanyafurika, bifata n’icyemezo cyo kugarura muri Afurika imitungo ndangamuco, ariko ntibyigeze byemera gusana ibyo byangije.
Abayitabiriye ayo mahugurwa, baganiriye ku ngamba zashyirwaho n’imiryango ishingiye ku myemerere bijyanye n’icyerekezo cya AU cya 2025, kigamije gusaba ubutabera binyuze mu gusana ibyangijwe.
Ibyo biganiro byavuyemo isinywa ry’amasezerano aho abayitabiriye biyemeje gushyigikira icyerekezo cya AU no guhuza imbaraga mu gukora ubuvugizi bugamije gusana ibyangijwe.
Abagera kuri 70 bitabiriye ibyo biganiro barimo Ambasaderi wa Ghana, Amma Adomaa Twum-Amaoh, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU, Monique Nsanzabaganwa, na Dr. Sousan Massoud uhagarariye UNESCO muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni ibiganiro byari bigamije gushimangira imikoranire hagati ya AU n’imiryango ishingiye ku myizerere mu gukemura akarengane k’Abanyafurika mu mateka yayo.
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU, Dr. Monique Nsanzabaganwa, yagaragaje ko imiryango ishingiye ku myemerere ikwiye kugira uruhare runini mu butabera bw’abanyafurika n’ababakomokaho.
Gusana ibyangijwe ni imwe mu ngingo yakunze kugarukwaho cyane biturutse ku karengane kakorewe Abanyafurika karimo amateka y’ubukoloni, ubucakara, irondaruhu, byasize ingaruka mbi mu mibereho n’ubukungu bw’abaturage.
Mu kugaragaza ko hakenewe igisubizo, AU yahisemo ko umwaka 2025 ari umwaka wo guhabwa ubutabera ku banyafurika binyuze mu gusana ibyangiritse nk’uko byemejwe mu nama ya 38 yahuje abayobozi b’ibihugu bya Afurika muri Gashyantare 2025.
Ambasaderi wa Ghana, Amma Adomaa twum-Amoah, yasabye abitabiriye ibyo biganiro kwimakaza ubumwe mu bafatanyabikorwa babo, yemeza ko bushobora kuba intwaro y’imikoranire irambye.
Dr. Monique Nsanzabaganwa, we yagaragaje inshingano z’imiryango ishingiye ku myemerere mu gusana ibyangijwe no gutanga ubutabera kuri Afurika.
Ayo mahugurwa yavuyemo ko amadini n’imiryango ishingiye ku myemerere yatoye umwanzuro wa Addis Ababa usaba gusana ibyangijwe.
Ayo masezerano yerekana ingaruka zakomeje kugaragara zishingiye ku bucakara, ubukoloni n’irondaruhu byakorewe Abanyafurika.
Asaba ko hagira igikorwa harimo no gushyiraho Komisiyo yihariye y’impuguke za AU igamije gushyiraho politiki ihuriweho n’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Afurika yo gusaba ko hasanwa ibyangijwe.
Yemeza ko imyenda irebana n’ibidukikije ifatwa nk’igice cyo gusana ibyangijwe mu gukemura ibibazo byatewe n’ibikorwa by’ubukoloni no gusahura umutungo kamere wa Afurika.
Yagaragaje ko gusana ibyangijwe bikwiye kuba inshingano ihurirweho aho kuba guhabwa indishyi z’akababaro n’ibihugu gusa byagize uruhare mu mateka y’ubukoloni.
Imiryango ya HWPL na CIDO izakorana mu biganiro bigamije gushyiraho Ishuri ry’Iyobokamana n’Amahoro muri Afurika African Religious Peace Academy (ARPA), rizafasha mu kwimakaza ibiganiro bishingiye ku myemerere, porogaramu z’uburezi zibanda ku iyobokamana no kubaka amahoro muri Afurika.
Ikindi cyemejwe ni ugushyiraho Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku myemerere binyuze muri AU rikazafasha gushyira hamwe abayobozi b’amadini n’amatorero bagafatanya na AU mu kwimakaza amahoro n’ubufatanye.
Abitabiriye kandi bemeranyijwe ku gushinga urwego rw’ubuhuza rugamije gukemura ibibazo by’amakimbirane mu bihugu bya Afurika hagamijwe gukemura ibibazo binyuze mu biganiro n’ubuhuza hagati y’Abanyafurika ubwabo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!