Ni ubutumwa batanze kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, bashingiye ku byanditswe muri Bibiliya Ntagatifu, mu Iyimukamisiri 20:13 na Matayo 5:21, ahagira hati “Ntuzice umuntu.”
Bagize bati “Twebwe Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, tugendeye kuri iryo tegeko, tuributsa abakirisitu bose b’umutima mwiza ibi bikurikira: gukuramo inda ku bushake ni icyaha gikomeye, ni ukwica ubuzima bw’inzirakarengane.”
Bagaragaje ko ibigo nderabuzima bishamikiye kuri Kiliziya Gatolika bitemerewe gutanga serivisi yo gukuramo inda, kuko ubuzima bugomba kurengerwa kuva ku ntangiriro kugeza ku iherezo ryabwo.
Abepisikopi batangaje ko ubusambanyi bukomeje gufata intera ndende, bikagera n’aho abakiri bato n’abanyantege nke bahohoterwa. Basabye abantu kubwamagana.
Ku gukoresha imiti ibuza gusama, basobanuye ko “Imiti ibuza gusama inyuranyije n’inyigisho za Kiliziya. By’umwihariko, kwemera no guha abakiri bato imiti ibuza gusama ni inzira ibashora mu cyaha cy’ubusambanyi.”
Abepisikopi Gatolika basabye ko ubuzima bukwiye guhabwa agaciro kandi bukarindwa, amategeko y’Imana akubahirizwa.
Nubwo bimeze bityo, Inteko Ishinga Amategeko iri kwiga ku itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, mu gihe rizaba ritowe, bizaba bivuze ko umuntu ufite imyaka 15 kuzamura azaba ashobora kujya kwa muganga yijyanye agahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro cyangwa izo bifitanye isano adaherekejwe n’umubyeyi cyangwa umurezi we.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!