Umuhango wo kubasezeraho no kubaha izo mpanuro wabaye ku mugoroba wo ku wa 6 Kamena 2024 mbere gato yo gufata urugendo ruberekeza mu mutambagiro ngarukamwaka.
Aba bayisilamu barimo abagore n’abagabo bari kumwe n’imiryango n’inshuti babaherekeje, babwiwe ko batagiye mu mutambagiro mutagatifu nka bo gusa ahubwo ko bagomba no kuzirikana umuryango mugari w’abayisilamu mu Rwanda, Abaturarwanda ndetse n’Ubuyobozi bwarwo na bo bakabasabira.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yasabye aba bagiye mu mutambagiro kuzifashisha ibyo bazaronka mu kubaka iterambere ry’Igihugu kuko bazaba bagarukanye itandukaniro.
Yagize ati “Muri bamwe mu bayisilamu mufite amikoro ndetse n’ijambo mu muryango mugari w’abayisilamu mu Rwanda. Nabasabaga ko muzadufasha mukaba imbarutso y’iterambere n’impinduka mu muryango mugari w’abayisilamu n’umuryango nyarwanda. Mufite imbaraga z’amikoro ndetse n’iz’ibitekerezo, twizeye ko nta cyo tuzababurana kandi tuzakomeza gukorera hamwe”.
Sheikh Sindayigaya kandi yabibukije ko ari amahirwe akomeye kuri iyi nshuro kuba bagiye kugenda na Sosiyete ya y’Ubwikorezi ya RwandAir kuko izabatwara aho bagiye nta handi bahagaze bitandukanye n’uko byagendaga mbere.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RwandAir, Mushi Ernest wari uhagarariye iyi sosiyete muri iki gikorwa, yavuze ko ari intsinzi ikomeye cyane kuva mu myaka myinshi ishize kuba indege izajyana abayisilamu ivuye i Kigali ikagera i Jeddah muri Arabia Saoudite nta handi ihagaze.
Ibyo byagabanyije amasaha y’urugendo, ava ku munani byatwaraga mbere agera kuri ane.
Abayisilamu bagiye mu mutambagiro mutagatifu bazagaruka ku itariki 24 Kamena 2024.
Uru rugendo rufatwa nk’amahirwe yo kuzuza inkingi eshanu z’ukwemera mu Idini ya Islam. Enye ziyibanziriza ni ukwemera ko hari Imana imwe rukumbi kandi ko Mohammed ari intumwa yayo, gusenga gatanu ku munsi, gutanga amaturo no kubahiriza igisibo gitagatifu cya Ramadhan.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!