00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashumba bo muri ADEPR basabwe gutanga inyigisho zitanga ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete nyarwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 June 2025 saa 07:32
Yasuwe :

Abashumba bo mu Itorero rya ADEPR basabwe gutanga inyigisho zitanga ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete nyarwanda hagamijwe gukumira ibibazo by’ihungabana ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside ishobora gukwirakwira no mu rubyiruko.

Byagarutsweho ubwo Abakristo n’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR Ururambo rwa Kigali bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi n’abari abayoboke baryo bishwe muri Jenoside.

Umushumba Mukuru wungirije w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène, yavuze ko bafite gahunda y’uko nk’itorero batanga inyigisho zigamije gukemura ibibazo biri muri sosiyete kandi hagamijwe gukumira ihungabana n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turabibona ko hakenewe izi nyigisho z’isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa kugira ngo dukumire ihungabana, n’ingengabitekerezo irimo kwimuka, yimukira mu rubyiruko. Hari ibyo tugomba guhora tuzirikana nko kuzirikana ko Jenoside yateguwe, itabaye ari impanuka kandi ikaba icyaha cyakozwe bigambiriwe.”

Yavuze ko abanyamadini bakwiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bongere kureba ku ngaruka mbi yagize no kwigira hamwe uko barwanya ko ikibi cyakongera kubaho ukundi.

Ati “Tugomba kumenya ko mu butumwa bwiza dutanga nk’abigisha mu matorero n’amadini hakwiriye kubamo igisubizo cy’ibibazo biriho twasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko turabizi neza ko hari bamwe mu bari abayobozi b’amadini n’amatorero bayigizemo uruhare mu kubiba ingengabitekerezo yayo. Batatiriye igihango cy’ubutumwa bwiza ndetse n’ubunyarwanda.”

Yashimangiye ko ibyabaye byasigiye isomo rikomeye abanyamadini ryo kwirinda amacakubiri, kuba abakristo mu mvugo no mu ngiro, guharanira ibyiza, gukora icyiza bakarwanya ikibi no kwigisha gukoresha neza ububasha abantu bafite.

Yongeye kugaragaza ko abanyamadini bagomba kugira uruhare mu kwigisha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba imbabazi abo bahemukiye kuko ari ko kwiyunga nyakuri.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

Yanenze uko ubwicanyi n’urwango byagejejwe mu nsengero, kiliziya n’ahandi kugeza ubwo abantu bica abo basenganaga.

Ati “Ururembo rwa Kigali muri iri torero rya ADEPR rwabuze abantu benshi. Umubare wa 1400 barenga mu gihe cy’iminsi 100 gusa ni benshi. Bose baziraga uko bavutse, bamwe bishwe cyangwa bagambanirwa n’abo basenganaga, baririmbanaga."

Yagaye kandi abayobozi b’iryo torero bakoze ibikorwa by’ubugome bakamena amaraso y’abari abavandimwe babo.

Yashimangiye ko kwibuka bitagamije kubika inzika, ahubwo ari umwanya wo kureba inyuma, harebwa urugendo rwakozwe mu myaka 31 ishize u Rwanda rwongeye kubona umucyo.

Yashimye uko Itorero rya ADEPR ryagize uruhare mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’urugendo rw’isinamitima.

Urujeni yongeye gusaba abanyamadini kugira uruhare mu kurera no gutoza neza urubyiruko rukamenya amateka yaranze igihugu no kwirinda ikibi.

Inzego z'umutekano zari zihagarariwe muri iki gikorwa
Uwatanze ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bwakoze benshi ku mutima
Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR Pasiteri Rutagarama yasabye ko inyigisho z'ubumwe zakwitswaho cyane
Igikorwa cyo kwibuka cyitabiriwe n'abantu benshi barimo abo mu miryango y'ababuriye ababo muri Kigali bari abakirisitu ba ADEPR
Pasiteri Rutayisire yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka y'u Rwanda
Abanyamadini basabwe kwigisha inyigisho zisubiza ibibazo biri muri Sosiyete
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye
Abantu batandukanye bagaragarijwe ko amadini akwiye kugira uruhare mu rugendo rwo kwiyunga
Abakirisitu basabwe kwirinda amacakubiri
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Urujeni Martine, yashimye uko ADEPR iri kugira uruhare mu isanamitima
Uwatanze inyigisho z'ijambo ry'Imana muri iki gikorwa yasabye ababwirizabutumwa kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside
Urujeni yasabye abanyamadini kwita no gutoza urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .