00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasaga ibihumbi 85 bizihije Asomusiyo i Kibeho

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 16 August 2024 saa 07:38
Yasuwe :

Ku munsi wa Asomusiyo, i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hongeye guteranira abakirisitu Gatolika basaga ibihumbi 85, baturutse imihanda yose, biganjemo abo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, aho bizihije Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya uzwi nka Asomusiyo, bongera kwibutswa kugandukira Imana.

Mu nyigisho yatanzwe na Musenyeri Célestin Hakizimana, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, yongeye kwibutsa abari aho ko ku itariki nk’iyi mu 1982, ubwo Bikiramariya yabonekeraga abakobwa batatu, yariraga cyane ababajwe n’ibyaha by’abantu, avuga ko n’uyu munsi Bikiramariya akirizwa n’imigirire idahwitse ya muntu.

Ati “Nyina wa Jambo ntagahogore, ku wa 15 Kanama 1982 Bikiramariya yabonekeye abakobwa batatu maze ararira, Ubutumwa yatanze icyo gihe n’ubu aracyabutanga. Dusabirane cyane cyane urubyiruko, twoye gukomeza kumuriza.’’

Yakomeje asaba urubyiruko gusubira ku isoko y’urukundo no kubaha Imana bitandukanya n’ibishuko byinshi bibugarije, bityo bakarushaho gutsinda isi.

Yari Asomusiyo ishyushye i Kibeho mu isura nshya nyuma ya Covid-19

Bitandukanye n’uko byari bisanzwe, Asomusiyo y’uyu mwaka wa 2024 yagaragaje umwihariko wo kwitabirwa n’abantu benshi cyane aho abasaga ibihumbi 85 bari bayizihije.

Abaganiriye na IGIHE, bavuze ko babona uyu mubare uzakomeza kwiyongera.

Kemilembe Suzan, umwe mu bakirisitu 4000 baturutse muri Uganda, yavuze ko we na bagenzi be basigaye bishimira ko umuhanda wa Kibeho ari nyabagendwa, ibituma bahagera nta kwinuba.

Ati “Mbere twazaga i Kibeho twinubira ivumbi, ariko ubu umuhanda wose, ni nyabagendwa, byaratworoheye cyane ku buryo hari n’igihe tuza gusenga tukongera tugasubira gucumbika i Huye kubera ko umuhanda ari muzima.’’

Ni na ko biri kuri Murera Joseph, wari waturutse muri Paruwasi ya Save, muri Diyosezi ya Butare, wavuze ko amaze gukorera uru rugendo i Kibeho inshuro 19 kandi ko yabonye umunezero urenze kuri uyu munsi.

Yavuze ko ibi byose byashobotse kubera impinduka zihamye zakomeje kuba i Kibeho, kandi akabona icyizere kikiri cyose ko hazakomeza kuba izingiro ry’ukwemera kw’abakirisitu Gatolika ku Isi yose.

Haracyari ingorane zirimo amacumbi

Rukundo David, umwe mu bari i Kibeho, ku wa 14 Kanama 2024, yavuze ko byamusabye kujya kurara muri santere ya Ndago kuko ahandi hari huzuye.

Yakomeje avuga ko n’abagerageje kubona amacumbi basanze yari yikubye kabiri mu biciro, bituma asaba ko hagira igikorwa amacumbi akiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi bakomeje gukora ubuvugizi mu nzego z’abikorera, kugira ngo ibikorwa remezo bikomeze byiyongere.

Ati “Ni ikibazo tuzi, kuko kugeza ubu dufite hoteli eshanu gusa n’izindi nzu zakira abagenzi zose hamwe zifite ibyumba biri munsi ya 300 gusa, kandi haba hahuriye abasaga ibihumbi 50. Gusa gushaka ibisubizo ntibyahagaze, kuko hari n’indi hoteli igiye kuzura izaba ifite ibyumba 200 yonyine, kandi hari n’ibindi bikorwa biteganywa mu minsi iri imbere.’’

Ubwamamare bwa Kibeho, bukomoka ku mabonekerwa y’abakobwa batatu bigaga i Kibeho mu 1981, aza no gukomeza mu 1982, nyuma aza kwemezwa na Kiliziya Gatolika muri Kamena 2001, ibyatumye hahinduka ahantu hatagatifu.

Habayeho n'umutambagiro w'ishusho ya Bikiramariya kuko wari umunsi w'ijyanwa mu ijuru rye
Musenyeri Hakizimana Célestin , Umwepisikopi wa Gikongoro, yasabye abakirisitu by'umwihariko urubyiruko kurushaho kwegera Imana
Abakirisitu bo mu bihugu bitandukanye by'i Burayi nka Pologne, ibyo muri Amerika ndetse na Afurika ya kure nka Togo n'ahandi bari bitabiriye
Abakirisitu baturutse muri Uganda, ubwo bahagurukaga batashye, ntibasize amazi y'umugisha bashyiriye abo basize iwabo
Abaturutse muri Tanzania bari banafite korali yagiye iririmba zimwe mu ndirimbo zifashishijwe mu gutura igitambo cya Ukarisitiya
Abatari bake bagenda i Kibeho baba bifuza kwifotozanya n'umwe mu bakobwa babonekewe usigaye aha i Kibeho witwa Anathalie Mukamazimpaka (wakenyeye)
Byasabaga gutonda umurongo muremure kugira ngo uvome amazi yo ku butaka butagatifu
Nibura abakirisitu basaga 200 baturutse muri Tanzania bitabiriye iyi Misa ya Asomusiyo i Kibeho
Abacuruza ibikoresho by'ukwemera nk'ibi baba babonye icyashara i Kibeho kuri Asomosiyo
Imodoka nyinshi zitwaye abajya i Kibeho zirimo n'iziba zavuye mu bihugu by'ibituranyi
Imwe mu nyubako nshya ziherutse kuzura i Kibeho, icururizwamo ibikoresho by'ukwemera nk'amashapure, Bibiliya n'ibindi, ariko kandi ikanagiramo restaurant, banki, amacumbi n'ibindi
Kuri uyu munsi, nibura abaturage ba Uganda basaga ibihumbi bine bari bitabiriye Misa ya Asomusiyo i Kibeho
Meya wa Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko ubuke bw'amacumbi bukiri i Kibeho ari ikibazo kiri gukemurwa
Nibura abantu ibihumbi 85 bitabiriye Misa ya Asomisiyo i Kibeho, umunsi wizihizwa ku wa 15 Kanama buri mwaka
Uba ari umunsi w'umunezero ku bakirisitu. Senateri Dr. Emmanuel Havugimana ni umwe mu batajya basiba kujya i Kibeho, yari yahimbawe atambira Imana n'Umubyeyi Bikiramariya
Inzego z'umutekano ziba ziri maso ku munsi nk'uyu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .