Mu itangazo aba bafana bashyize hanze kuri uyu wa 30 Ukuboza 2024, bavuze ko Sion Communications na Zaburi Nshya Events, bari bateguye iki gitaramo ibyo bakoze ari ‘ikimwaro’ kuri bo kubera imitegurire yacyo itaranogeye aba banyamahanga bari bacyitabiriye.
Bati “Byari agasuzuguro kuri twe, ku bafana ba Joyous Celebration. Ni gute muzana iyi korali ivuye muri Afurika y’Epfo kuririmba indirimbo zitageze ku 10. Abantu bigomwe igihe cyabo, amafaranga bava mu bihugu byabo nka Kenya, Tanzania, Uganda, Botswana, Angola, Burundi na Congo, bitabiriye igitaramo.”
Bakomeje bavuga ko byari byitezwe ko imiryango ya BK Arena yabereyemo igitaramo yagombaga kuba ifunguye Saa Sita z’amanywa, igitaramo kigatangira Saa Cyenda, ariko ntabe ari ko bimera kuko aba bafana binjiye Saa Kumi n’Imwe.
Ikindi banenze ni uko ahari handitse ku matike ko ariho bagombaga kwicara atariho bicaye. Bati “Ibindi byicaro byaragaraga ubwo twaguraga amatike, tuba twarahisemo aho iyo tuba twarahashakaga, ariko aho twahisemo twahahisemo kubera impamvu.”
Bavuga ko bagenze amasaha arenga 26 bashaka kwihera ijisho Joyous Celebration, ariko bakaza gutungurwa no kuba ibyifuzo byabo bitarashyizwe mu ngiro.
Bati “Abari baturutse hanze y’u Rwanda ntabwo twabonye icyo twari twishyuriye.”
Bavuga ko abandi bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo bahawe umwanya munini, kandi atari bo mu by’ukuri bo bashakaga kureba. Bakomeje bavuga ko abateguye iki gitaramo bakwiriye gusaba imbabazi.
Bati “Dukeneye ko abari bateguye basaba imbabazi mu buryo bweruye, kuko ibyavuzwe n’uwari uyoboye igitaramo, ku rubyiniro ntabwo byari ugusaba imbabazi na gato.”
“Ntabwo byagereranywa no gusaba imbabazi, cyane cyane nyuma y’akababaro no kutenguhwa mwatugaragarije[...] mu buryo bwose ibi ntabwo aribyo twategeye. Twari dukwiriye ibyiza kurushaho nk’abafana b’inkoramutima ba Joyous Celebration. Mwaradutengushye cyane.”
Igitaramo ‘Joyous Celebration’ yakoreye i Kigali cyabereye muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024. Yagihuriyemo na Gentil Misigaro na Alarm Ministries.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!