00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 May 2025 saa 10:17
Yasuwe :

Nyuma y’aho umunsi wa mbere w’itora urangiye hatabonetse Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika (Papa), kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025, Aba-Cardinal basubiye muri Chapelle ya Sistine, kugira ngo bongere batore.

Ikimenyetso cy’uko nta Papa mushya waraye atowe cyagaragajwe n’umwotsi w’umukara wazamutse kuri Chapelle ya Sistine ku mugoroba wo ku wa 7 Gicurasi. Ubusanzwe, iyo Papa yabonetse, hazamuka umwotsi w’umweru.

Nk’uko byateganyijwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gicurasi, Aba-Cardinal babanje gufata ifunguro rya mu gitondo, bakomereza muri misa yo gusengera iri tora.

Saa yine n’igice z’igitondo, nibwo byari biteganyijwe ko batangira icyiciro cya mbere cy’itora, kirakurikirwa n’ikindi gitangira saa sita zuzuye. Mu gihe Papa yatorwa nyuma y’ibi byiciro, kuri Chapelle ya Sistine hazamuka umwotsi w’umweru.

Papa nadatorwa mu byiciro bibanza, uyu munsi haraba ibindi byiciro bibiri, birimo icya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba ndetse n’icya saa moya zuzuye z’umugoroba.

Mu mbuga nini ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, hazindukiye abakirisitu bategereje kumenya umusaruro uva mu matora ariko bigaragara ko muri iki gitondo bakiri bake. Uko bucya ni ko biyongera nk’uko byagenze ku wa 7 Gicurasi.

Umwotsi w’umweru nurara utazamutse kuri Shapelle ya Sistine, biraba bisobanuye ko itora rikomeza ku wa 9 Gicurasi ndetse byanashoboka ko ryagera ku wa 10 Gicurasi mu gihe umukandida umwe atabona amajwi 89 mu 133 y’abatora.

Papa mushya azasimbura Papa Francis witabye Imana tariki ya 21 Mata 2025, azize uburwayi.

Ku mugoroba wo ku wa 7 Gicurasi, ibihumbi by'abakirisitu bari bategereje umusaruro w'itora ryatangiye
Kuri Chapelle ya Sistine haraye hazamutse umwotsi w'umukara, ikimenyetso cy'uko nta Papa wabonetse
Chapelle ya Sistine iri kuberamo itora ni uku yagaragaraga mu gitondo cy'uyu wa 8 Gicurasi
Aba-Cardinal 133 babanje gufata ifunguro rya mu gitondo no kujya muri misa mbere yo kwinjira mu munsi wa kabiri w'itora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .