00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zion Temple igiye gutangiza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashami yayo mpuzamahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 April 2024 saa 11:26
Yasuwe :

Itorero Zion Temple Celebration Center ryatangaje ko mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko ibyabaye bitazongera, iri guteganya gutangiza ibikorwa byo kwibuka mu mashami yayo hanze y’u Rwanda.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2024, ubwo abakristo b’itorero Zion Temple Paruwasi ya Ntarama bifatanyaga n’Abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange Kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Byakozwe basura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bafasha imiryango y’abarokotse ndetse bagira n’umugoroba wo Kwibuka wabereye ku cyicaro cy’iri torero.

Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Pasiteri Olivier Ndizeye, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, nk’itorero, ari igikorwa baha agaciro kandi bafata nk’inshingano kuko bibafasha kongera kugarura ubutumwa bw’ibyiringiro ko ibyabaye bitazongera.

By’umwihariko mu gihe nk’iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Ntarama ni Umurenge ufite umwihariko wabayemo Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego ndengakamere, bicirwa mu rusengero aho bagakwiye kurokokera.

Pasiteri Ndizeye ati “Ni inshingano zacu rero kongera kugarura ubutumwa bw’ibyiringiro ko ibyabaye bitazongera kuba kandi no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo muri Yesaya 61:1-4 : Yesu yaje guhoza abarira bose no kuvura Abafite imvune mu mutima.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yashimye ubuyobozi bwa Zion Temple muri rusange kubwo gutegura igikorwa nk’iki cyo Kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Meya Mutabazi Richard kandi yaboneyeho guha umukoro abanyamadini muri rusange wo kwigisha no gukangurira abayoboke b’amadini yabo gufata iya mbere bagahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi nka kimwe mu biranga itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside.

Yagize ati “Icyiciro cyangwa intera ya nyuma mu mugambi wa Jenoside ni ukuyihakana kuko abateguye Jenoside bateganya uko bazahakana ndetse bagasibanganya ibimenyetso n’ibindi. Icyo dusabwa nk’abayobozi ndetse n’abanyamadini muri rusange ni ugutanga inyigisho zirogora abantu bahawe bigishwa amateka atari yo maze tukabigisha urukundo.”

Umwanankabandi Mathilde, umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Ntarama, yagarutse ku mbaraga amadini afite mu kuba bakumvisha abayoboke bayo kugira ubutwari bwo gutanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iri kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro, ari naho yahereye asaba abayobora amadini muri rusange gusaba abo bayoboye gushira ubwoba maze bagatanga ayo makuru kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro bibafashe kuruhuka mu mitima.

Ati “Abanyamadini bafite ukuntu bakora ku mitima y’abantu ku buryo icyo babasaba cyose bagikora. Rero amadini abigizemo uruhare runini byafasha abasengera muri ayo madini kugira ubutwari bwo kuranga aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iherereye kuko barahari bahazi. Twebwe twiteguye kwakira amakuru bazaduha kandi twiteguye no kubababarira n’ubwo twebwe batwicaga (muri jenoside) tukabasaba imbabazi ntibaziduhe.”

Zion Temple Celebration Center iteganya kujya yibuka Jenoside yakorewe abatutsi no mu matorero yayo yo hanze y’u Rwanda. Ubusanzwe itorero Zion Temple Celebration Center mu Rwanda, mu rwego rwo Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bajya bategura umunsi wihariye bagenera iki gikorwa bagahurira ku cyicaro gikuru cy’iri torero cyangwa se hagafatwa umwanya mu cyumweru cy’icyunamo aho bafata umwanya mu materaniro bakumva ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside.

Pasiteri Kanyangoga Jean Bosco, umuyobozi wungirije w’iri torero ku rwego rw’Isi, yavuze ko bari gutekereza uburyo hazajya hategurwa umunsi wihariye wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu matorero yabo yo hanze y’u Rwanda.

Ati “Ubusanzwe mu ma paruwasi yo hanze y’igihugu twajyaga tubikora mu buryo bwo gusengera igihugu no kumva ubuhamya bw’ababiciyemo, ariko gufata uwo munsi wihariye ngo dutumire n’abandi bantu bo muri ibyo bihugu batari abanyarwanda gusa, byo twari tutarabikora, ariko ubu tugiye kubitekerezaho kugira ngo tujye tubikora.”

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi cyateguwe na Zion Temple Paruwasi ya Ntarama banifatanije n’umuryango Kurumbuka Leadership Solutions wari ugizwe n’urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye nka Canada, Burundi, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda, aho basobanuriwe amateka ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma yo kubona ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, abagize uyu muryango, by’umwihariko abakomoka hanze y’u Rwanda bahavuye bihaye intego yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Basuye urwibutso rwa Ntarama nka hamwe mu hari amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwanankabandi Mathilde, umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Ntarama yasabye amadini uruhare mu gufasha abarokotse kubona imibiri y'abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro
Kanyangoga Jean Bosco, Umuyobozi wungirije wa Zion Temple ku Isi
Meya Mutabazi Richard yaboneyeho guha umukoro abanyamadini muri rusange wo kwigisha no gukangurira abayoboke b’amadini yabo gufata iya mbere bagahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi
Meya Mutabazi afatanya n'abandi gucana urumuri rw'icyizere
Hacanywe urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .