Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iherutse gutangaza ko mu nsengero 14.093 zagenzuwe mu gihugu hose, 9.880 zafunzwe by’agateganyo kubera ko zitujuje ibisabwa.
Icyo gihe, yasobanuye ko nyuma y’ubu bugenzuzi, byagaragaye ko insengero zirenga 300 zigomba gusenywa bitewe n’uko zubatse mu buryo bwashyira abazisengeramo mu kaga, imiryango 47 ishingiye ku madini yamburwa uburenganzira bwo gukora.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2024, Musenyeri Mbanda yavuze ko ibinyamakuru mpuzamahanga byagaragaje icyemezo cyo gufunga insengero mu buryo butari bwo, ko ari ngombwa ko atanga umucyo.
Musenyeri Mbanda yasobanuye ko mbere na mbere, icyemezo cyo gufunga insengero n’imiryango ishingiye ku madini imwe n’imwe, cyarebaga amabwiriza y’ibanze y’umutekano, isuku n’imyubakire.
Yagize ati “Ubugenzuzi no gufunga [insengero] byakozwe imiryango ishingiye mu madini myinshi ihari, kugira ngo bikorwe mu mucyo kandi mu buryo buboneye. Insengero zimwe zarafunguwe nyuma yo gukemura ibyo zasabwaga, kandi ibikorwa byo kugira ngo n’izindi zibikemure birakomeje.”
Ku miryango ishingiye ku madini, by’umwihariko, Musenyeri Mbanda yibukije ko mu 2018 hashyizweho itegeko risaba ko umuyobozi w’umuryango aba afite nibura impamyabumenyi isoza amashuri yisumbuye mu bumenyi bw’iyobokamana, yaba afite impamyabumenyi isanzwe, akiga amasomo y’iyobokamana.
Yasobanuye ko imiryango ishingiye ku madini yaganirijwe, ihabwa imyaka itanu yo kwitegura kugira ngo abayobozi bayo babe bamaze gushaka impamyabumenyi zisabwa, banubahirize amabwiriza arebana n’ibikorwaremezo by’insengero.
Yagize ati “Ingamba ziheruka ntabwo ari ikandamiza ry’amadini, ahubwo ni intambwe ijya mbere igamije kubungabunga umutekano, ubuziranenge na gahunda nziza ahantu hose ho gusengera. Zigamije kurinda abasengeramo no guteza imbere ubunararibonye.”
Musenyeri Mbanda yagaragaje ko hari imbogamizi zituma insengero nto zafunzwe zitubahiriza ibyo zasabwe zirimo ubushobozi bw’amafaranga no kubura abantu bafite ubumenyi bukenewe bwo kuziyobora.
Yasabye abakirisitu gushyigikira ko abashumba bajya kwiga iyobokamana, gutera inkunga insengero zabuze amafaranga no gukomera ku by’umwuka mu gihe insengero zabo zitarafungurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!