00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sheikh Nzanahayo yatorewe kuyobora Inama y’Abamenyi b’Idini ya Islam mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 25 August 2024 saa 06:21
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Idini ya Islam mu Rwanda bwatangaje ko Sheikh Nzanahayo Khassim yongeye gutorerwa kuyobora inama y’Abamenyi b’Idini ya Islam mu Rwanda, izwi nka Majlis Shuyukh, aho agize amajwi 80 kuri 102.

Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, aho abamenyi b’Idini ya Islam 102 bitoyemo abagomba kuyobora inama yabo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango wa Islam mu Rwanda (RMC) ubinyijije kuri X, rivuga ko “Sheikh Nzanahayo Khassim yongeye gutorerwa kuyobora inama y’abamenyi b’idini ya Islam mu Rwanda izwi nka Majlis Shuyukh n’amajwi 80 kuri 102, naho Sheikh Murangwa Djamilu atorerwa kuba Visi Perezida n’amajwi 88 kuri 102.”

Abamenyi b’idini muri Islam ni aba-Sheikhs ari nabo bigisha abayoboke b’idini ya Islam mu misigiti itandukanye hirya no hino bafatanyije n’aba-Imam bayobora imisigiti.

Tariki 26 Gicurasi 2024 nibwo Umuryango wa Islam mu Rwanda wabonye Mufti mushya, Sheikh Sindayigaya Mussa, wasimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ari Mufti w’u Rwanda.

Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, ryagaragaje ko abayisilamu mu Rwanda bangana na 2% by’abaturage bose.

Sheikh Nzanahayo Khassim yongeye gutorerwa kuyobora Inama y'Abamenyi b'Idini ya Islam izwi nka Majlis Shuyukh

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .