Sinzohagera yatangiye kuyobora iri torero muri ibi bihugu tariki ya 29 Werurwe 2025, nyuma y’ibyumweru bibiri Inama y’Abepisikopi ba Méthodiste mu karere ka Afurika yo hagati imutoreye kuba Musenyeri muri iri torero.
Uyu Mwepisikopi wabaye mu buyobozi bw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bw’u Burundi, yashimiye Pierre Nkurunziza wayoboye iki gihugu na Evariste Ndayishimiye wamusimbuye, agaragaza ko bamufashije gutera iyi ntambwe mu itorero.
Musenyeri Sinzohagera yagaragaje ko iri torero ryamaze imyaka myinshi ryarasubiye inyuma nyamara ryarigeze kuba mu yahagaze neza muri ibi bihugu byombi, gusa ngo hagati ya 2018 na 2021 ryasubiye ku murongo.
Yabwiye abayoboke b’iri torero ko amatora yatsinze yatumye abantu bacikamo ibice kuko hari abatari bamushyigikiye, asaba abo mu Burundi no mu Rwanda guhaguruka, bakubaka iri torero.
Ati “Ndagira ngo nsabe abanyetorero Méthodistes mu Burundi no mu Rwanda ko ababa bakiri inyuma, banyaruka kugira ngo duhagurukire rimwe twubake itorero. Turabizi ko ibihe by’amatora twari tumazemo iminsi bicanishamo abantu ariko kandi umuntu wese afite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ashaka.”
Musenyeri Sinzohagera yakomeje ati “Ni cyo gituma ubwo amatora yarangiye, akaba ari njye watowe, ndangira ngo nsabe abanyetorero bose batari banshyigikiye, baze twubake itorero.”
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko yabanye na Musenyeri Sinzohagera kuva kera, baranakorana, ati “Erega nanjye ndabyaye! Musenyeri Emmanuel Sinzohagera urabizi ko twabanye kuva kera, tukiba mu Gasenyi twarabanye, turamenyana kugera aho dukorana. Urya Musenyeri Emmanuel mubona njyewe mwitezeho byinshi cyane.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko yakoranye na Musenyeri Sinzohagera mu ishyaka CNDD-FDD, bategurira hamwe umugambi wo kwihutisha iterambere ry’igihugu wo kuva mu 2018 kugeza mu 2027.
Ati “Murabizi ko ishyaka CNDD-FDD ari ryo soko ya politiki mu gihugu. Uriya mugambi wo kuva mu 2018 kugeza mu 2027 twawuteguriye hamwe, tuwukora neza, tugishyikiriza Umukuru w’Igihugu.”
Musenyeri Sinzohagera yasimbuye kuri ubu buyobozi Daniel Wandabula ukomoka muri Uganda. Manda yatorewe izamara imyaka ine, nakomeza kugirirwa icyizere yongere atorwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!