Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ABC cyo muri Espagne, Papa Francis yatangaje ko iyo baruwa yayanditse akimara gutorwa mu 2013.
Papa Francis yavuze ko ibaruwa y’ubwegure bwe yayihaye Cardinal Tarcisio Bertone wari Umunyamabanga wa Leta ya Vatican.
Hashize igihe Papa Francis avuga ko mu gihe ubuzima bwe bwakomeza kumera nabi, yakwegura ku nshingano z’ubushumba bwa Kiliziya Gatolika nk’uko byagendekeye Papa Benedigito XVI wamubanjirije.
Muri Nyakanga uyu mwaka nabwo byigeze guhwihwiswa ko Papa Francis yaba agiye kwegura kubera uburwayi, ariko yabiteye utwatsi icyo gihe.
Ubwo Papa Benedigito XVI yeguraga mu mwaka wa 2013, hari hashize imyaka isaga 600 nta wundi mupapa wegura muri Kiliziya Gatolika.
Papa Francis afite ikibazo cy’ivi rye ribabara cyane ndetse afite ikibazo cy’ubuzima giterwa no kuba afite igihaha kimwe. Kuri ubu akunze kugaragara mu ruhame ari mu kagare cyangwa agenda yicumbye inkoni.
Papa yavuze ko atari we wa mbere waba yanditse ibaruwa y’ubwegure bwe mbere y’igihe, ngo kuko bishoboka ko na Papa Paul VI (1963-1978) na Papa Pius XII (1939-1958) bari barayanditse ariko bakaza gupfa batarabitangaza ku mugaragaro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!