00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri mushya wa diyosezi ya Byumba agiye kwimikwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 April 2022 saa 02:15
Yasuwe :

Diyosezi Gatolika ya Byumba igiye kwimika umwepiskopi mushya, Papias Musengamana, wemejwe kuri uwo mwanya na Papa Francis muri Gashyantare 2022.

Musengamana yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ubutumwa bwa Diyosezi ya Byumba buvuga ko umuhango wo kumwimika uzaba ku 14 Gicurasi 2022, mu gitambo cya Misa kizatangira saa yine kuri Stade ya Gicumbi.

Bukomeza buti "Muri uyu muhango tuzaboneraho kwizihiza Yubile y’imyaka 25 y’ubusaserdoti bwe, no gusezera kuri Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita wari Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba."

Musenyeri Musengamana yavukiye mu Byimana mu Karere ka Ruhango, ku wa 21 Kanama 1967, ahabwa ubupadiri ku wa 18 Gicurasi 1997.

Afite impamyabumenyi y’Ikirenga muri Théologie yakuye mu Budage mu 2006.

Musenyeri Musengamana agiye kwimikwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .