00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Mbanda yavuze ko Angilikani yo mu Rwanda itazahindura izina nk’uko iy’u Bwongereza ibiteganya

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 11 September 2024 saa 04:28
Yasuwe :

Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda yatangaje ko itorero ayoboye rizaguma kwitwa iryo zina kugeza Yesu agarutse, aho kuba nk’iry’u Bwongereza rishaka guhindura izina ijambo ‘church’ rigasimbuzwa amazina ari kugeragezwa harimo na ‘community’.

Mu minsi ishize Itorero Angilikani ry’u Bwongereza ryatangaje ko rishaka gukura ijambo ’itorero’ (church) mu mazina yaryo kugira ngo bivugike neza ndetse inyito ijyane n’ibigezweho.

Ni gahunda kandi igamije gukurura abayoboke benshi barimo n’abatemera iryo zina, ‘church’ rigasimbuzwa amazina atandukanye harimo nka ‘community’ cyangwa ‘umuryango,’ tugenekereje mu Kinyarwanda.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Musenyeri Mbanda yavuze ko Itorero Angilikani ry’u Rwanda ridateganya na busa guhindura izina, agaragaza ko abo mu Bwongereza niba babishaka ari gahunda zabo ndetse zibareba.

Ati “Sinzi icyo bagamije, sinzi n’uburyo bashaka kubitwaramo ariko mu Rwanda nta mpamvu n’imwe ihari yo guhindura. Abongereza n’Abanyarwanda baratandukanye. Nibakore ibyabo natwe tuzakora ibyacu. Twe tuzakoresha izina dufite kugeza Yesu agarutse.”

Musenyeri Mbanda yavuze ko uretse mu Rwanda no ku matorero agize Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’Ijambo ry’Imana, GAFCON ayoboye, na yo nta gahunda yo guhindura afite.

Ati “Naho ntabwo duhindura kuko ibyo GAFCON ikora bitandukanye n’ibyo Itorero Angilikani ry’u Bwongereza rikora.”

Uko kutemerwa kw’ijambo ‘church’ mu izina ry’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza kwagaragajwe muri raporo yakozwe n’Ikigo kizwi nka ‘Centre for Church Planting Theology and Research’ cy’i Durham mu Bwongereza, ikorerwa kuri diyoseze 11 zigize Itorero Angilikani ry’u Bwongereza.

Hagenzuwe imvugo zakoreshejwe ubwo izo diyoseze 11 zatangizaga insengero zitandukanye nshya, basanga ko mu nsengero nshya zirenga 900 zatangijwe mu myaka 10 ishize, nta na rumwe rwakoresheje ijambo “church” mu izina ryarwo.

Byagaragazwaga ko ijambo ‘church’ cyangwa itorero, urusengero n’andi mazina asobanura iryo jambo, rishobora kugira abo riheza mu gusobanura abayoboke b’itorero cyangwa idini runaka.

Byagaragaye ko amazina nka ‘community’ bisobanuye ‘umuryango runaka’, ‘congregation’ bisobanuye ‘iteraniro’ ari yo yagakwiriye gukoreshwa, kugira ngo hatagira uhezwa.

Muri ubwo bushakashatsi byagaragaye ko diyoseze zimwe zahisemo ijambo kuramya (worship), izindi zihitamo ‘umuryango’ (community) mu gihe izindi zahisemo ‘congregation’ bisobanuye ihuriro cyangwa iteraniro nk’uko Rev.Dr. Will Foulger wanditse iyo raporo yabisobanuye.

Ni ibintu bitakiriwe na bamwe neza aho nk’umwe mu bayobozi b’itorero ryitiriwe Mutagatifu Ana ryo mu Bwongereza witwa Dr. Giles Fraser yavuze ko icyo gitekerezo ari kibi cyane kabone nubwo abantu bashaka kujyana n’ibihezweho.

Dr. Foulger uyobobora St. Nicholas y’i Newcastle mu Bwongereza agaragaza ko guhindura iyo mvugo ari “ukuduhatira guhindura inyito n’intekerezo z’icyo itorero ari cyo mu Itorero Angilikani ry’u Bwongereza.”

Kugeza ubu Itorero Angilikani ry’u Rwanda ni rimwe mu matorero abarizwa muri GAFCON, umuryango wiyemeje gutandukana n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza byeruye, aho uwo muryango ushinja Abongereza gutandukira ku byo Bibiliya yigisha birimo no gushyigikira ubutinganyi.

Musenyeri Mbanda yavuze ko nta gahunda yo guhindura izina ry'Itorero Angilikani ry'u Rwanda iriho ndetse nta n'izabaho kugeza Yesu agarutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .