Iki gitutu cyatangiye nyuma y’aho BBC itangaje inkuru icukumbuye, igaragaza ko ntacyo yigeze akora kuri Pasiteri David Tudor washinjwe gukorera abakobwa barindwe ihohotera rishingiye ku gitsina.
Musenyeri Cottrell ashinjwa kugira ubu burangare ubwo yayoboraga Diyosezi ya Chelmsford. Icyo gihe Angilikani yari yarafatiye Pasiteri Tudor igihano cyo kudahura n’abana mu gihe ari wenyine no kutinjira mu bigo by’amashuri.
Umugore uri mu bahohotewe mu gihe bari bakiri abana, yasobanuye ko Pasiteri Tudor yamuhaye indishyi y’ibihumbi 10 by’Amapawundi mu 2012, kandi ngo ibyo Musenyeri Cottrell yarabimenye ntiyagira icyo akora.
Uyu mugore wahawe izina ‘Jessica’ muri iyi nkuru, yatangaje ko byasaga no kumucira mu maso, ubwo Musenyeri Cottrell yangaga gufatira Pasiteri Tudor icyemezo gikarishye, ati “Niyumva nk’aho yanciye mu maso.”
Ibiro bya Musenyeri Cottrell byatangaje ko mu gihe yayoboraga Diyosezi ya Chelmsford, atafatiye Pasiteri Tudor icyemezo cy’imyitwarire hakiri kare kubera ko nta kirego yakiriye.
Byagaragaje ko ariko mu 2019, ubwo Musenyeri Cottrell yakiraga ikirego cy’ushinja Pasiteri Tudor ihohotera rishingiye ku gitsina, Tudor yahagaritswe by’agateganyo “mu rwego rwo kugabanya ingaruka.”
Icukumbura ryagaragaje ko Musenyeri Cottrell yamenye mu 2012 ko Pasiteri Tudor yishyuye Jessica aya mafaranga, nk’indishyi ku ihohotera yamukoreye ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko.
Umushumba wa Diyosezi ya Newcastle, Helen-Ann Hartley, yatangaje ko Musenyeri Cottrell yagombaga gufatira Pasiteri Tudor icyemezo gikomeye kurusha icyo kugabanya ingaruka.
Yagize ati “Icyemezo cyagombaga kuba gikomeye cyane kurusha kugerageza kugabanya ingaruka, cyane ko Pasiteri yari yarabujijwe gukorana n’abana cyangwa kwinjira mu bigo by’amashuri.”
Musenyeri Hartley yatangaje ko amafaranga Pasiteri Tudor yishyuye Jessica anyuranyije n’amahame ngengamyitwarire y’idini, kandi ko uko byari kugenda kose, Cottrell yagombaga kuyobora itsinda rifatira Tudor ibyemezo.
Umushumba wa Diyosezi ya Newcastle yasabye ko Musenyeri Cottrell yegura, kuko ngo ntabwo umushumba wakabaye agendera ku ndangagaciro yayobora urwego nka Angilikani. Ibi abyemeranyaho na Jessica wahohotewe.
Tudor amaze imyaka 46 akorera ivugabutumwa muri Angilikani, ibyatumye azamurwa mu ntera, agirwa Pasiteri w’icyubahiro. Mu mpera z’Ukwakira 2024, Angilikani yaramuciye, imushinja gusambaya abakobwa babiri mu 1982 no mu 1989.
Musenyeri Cottrell ateganya gusimbura Justin Welby ku buyobozi bwa Angilikani. Welby yeguye mu Ugushyingo 2024, nyuma y’aho icukumbura rigaragaje ko nta ngamba yafatiye Musenyeri witwaga John Smith wahohoteye abahungu 130 mu myaka ya 1970 na 1980.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!