Ibi Mufti yabitangaje ubwo hasozwaga amarushanwa yo gusoma igitabo gitagatifu cya Korowani mu mutwe mu gihe abayisilamu bitegura gusoza igisibo cya Ramadhan kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024.
Mufti Hitimana yavuze ko abayisilamu bamaze kugera kuri byinshi birimo iterambere ritandukanye, kandi byose babikesha igihugu gitekanye kandi kiyobowe neza.
Yagize ati “ Izi gahunda kugira ngo tuzigerereho n’ibyiza tubona muri iki gihugu cyacu, umutekano niwo utuma ibi byose tubigeraho. Bivuze ko buri wese agomba kuba umukangurambaga ndetse n’ijisho rireberera umutekano kugira ngo udahungabana kuko kuko iyo uhungabanye utuzanira ibibazo.”
Mufti yavuze ko uwo mutekano ari utuma Idini ya Islam mu Rwanda igera kuri byinshi, aho kuri ubu avuga ko bafite abayisilamu basaga 500 bamaze gufata mu mutwe igitabo cya Korowani.
Sheikh Gahutu Swaibu, Imam w’umusigiti w’ikigo Ndangamuco wa Kiyisilamu, yavuze ko bishimira ko umubare w’abayisilamu bagenda bafata igitabo cya korowani mu mutwe ugenda wiyongera.
Ati “ Ni amarushanwa akorwa hagamijwe kurushaho guteza imbere ubumenyi bwa korowani no kumenya neza uburyo amashuri ya korowani ahagaze mu turere twose. Ikindi amaze gikomeye ni ukwigisha urubyiruko no kubatoza umuco mwiza kuko iyo umuntu yize korowani aba afite umuco mwiza.”
Karenzi Sharifu warushije abandi mu gusoma igitabo cya korowani mu mutwe, yavuze korowani ari igitabo gifasha umuntu mu mibereho ye y’ubuzima bwa buri munsi, akabaho yubaha Imana n’abantu.
Ati “ Korowani ni igitabo cy’Imana cyiza kandi cy’agaciro kuko gifasha umuntu cyane cyane ibijyanye no kumenya imirongo ngenderwaho y’amategeko y’Imana no kwirinda ibishuko byo kuri iyi Isi.”
Iri rushanwa ryo gusoma igitabo cya Korowani mu mutwe ryitabiriwe n’urubyiruko 363.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!