00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibindi bihe byaranze ibirori by’isabukuru ya Asomusiyo i Kibeho mu mafoto y’indobanure

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 August 2022 saa 07:09
Yasuwe :

Abantu babarirwa mu bihumbi baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi biganjemo Abakirisitu Gatolika bakoraniye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo.

Nyuma y’imyaka ibiri badahura ngo bizihize uyu munsi ukomeye muri Kiliziya Gatolika, kuri uyu wa Mbere tarikiya 15 Kanama 2022 bongeye guhurira i Kibeho ku butaka butagatifu aho Bikira Mariya yabonekeye.

Uwo munsi witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Senateri Havugimana Emmanuel; Senateri Niyomugabo Cyprien; Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan; Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel n’abandi.

IGIHE yafashe amafoto atandukanye agaragaza uko iyo sabukuru yagenze dore ko Abakirisitu bari bishimiye kongera guhurira i Kibeho kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya.

Ubutumwa bwahatangiwe bwibanze ku gusaba abantu gukunda no kwirinda amacakubiri n’inzagano.

Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, yasabye abakirisitu kugira impinduka nziza mu mibereho yabo ya buri munsi baharanira kubana neza no kudatahira ibirori bibera i Kibeho gusa.

Ati “Ntabwo bakwiye gutaha amara masa ngo batahe uko baje ahubwo hari ikintu batahana. Bafite amahoro n’umutekano kandi buzuye imigisha Bikira Mariya yabahaye ariko cyane cyane batohagiye kuko turabuhira.”

Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu Ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatolika birabyemeza.

Uyu munsi witabiriwe n’Abakirisitu Gatolika barenga bari hagati y’ibihumbi 40 na 50.

[email protected]

Mu nzira ijya mu kabande ahari Isoko ya Bikira Mariya y'amazi y'umugisha hari abantu benshi
Iryo hema ni iryo bamwe bashobora kuruhukiramo no kuraramo
Ahacururizwa ibimenyetso by'ubuyoboke
Hari hateguwe ku buryo abantu bashobora kubona ikawa yo kunywa cyangwa ikindi bifuza
Kwizihiza Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya byabereye i Kibeho aho yabonekeye
Kwihiza Asomusiyo ni umwanya mwiza wo gushimira Imana
Kuri iyi nshuro abitabiriye kwizihiza Asomusiyo i Kibeho babarirwa hagati y’ibihumbi 40 na 50
Kuri Asomusiyo bateranira i Kibeho bagahimbaza Imana
Korali yafashije abitabiriye uyu munsi mu ndirimbo zitandukanye
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan, yatanze ubutumwa mu mu kwizihiza Asomusiyo, avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni
I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hizihirijwe umunsi mukuru wa Asomusiyo
Baje gushimira Imana no kwiyambaza Bikira Mariya Nyina wa Jambo
Baje bitwaje ishusho ya Bikira Mariya kuko bakunda kumwiyambaza
Ab'ingeri zinyuranye bari i Kibeho mu kwizihiza Asomusiyo
Abayobozi bicaye bateze amatwi ijambo ry'Imana n'ubutumwa bwa Bikira Mariya
Abasore b'ibigango bateruye ishusho ya Bikira Mariya
Abakuru n'abato bakoraniye i Kibeho mu kwihiziza Asomusiyo
Hari n'abaturutse muri Afrika y'Epfo
Bamwe mu baraye i Kibeho mbere gato ya Asomusiyo bari bakiryamye
Bamwe mu bakirisitu bitabiriye uyu munsi bavuze ko bishimiye ko bongeye guhura nyuma y’imyaka ibiri icyorezo cya Covid-19 kibabuza kuwizihiza neza
Bagize uruhare mu isengesho ryo gusaba Imana
Bamwe mu Babikira bitabiriye isabukuru ya Asomusiyo i Kibeho
Baje kwiyambaza Bikira Mariya i Kibeho
Baje i Kibeho gushimira Imana no kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya
Basabye Bikira Mariya gukomeza guha amahoro u Rwanda n’Isi muri rusange
Bavuze ko batahanye ibisubizo by’ibibazo bitandukanye baje bafite
Batozwa gukorera Imana no kuyubaha hakiri kare
Bashimiye Imana bayigezaho n'ibyifuzo
Basabwe kunga ubumwe nk’abavandimwe birinda amacakubiri
Bapfukamye bashimira Imana
Bamwe mu bihayimana baje kwizihiza Asomusiyo
Ntabomvura Venant na we yitabiriye uyu munsi mukuru
Ni umunsi witabiriwe n'abayobozi batandukanye
Kwizihiza Asomusiyo byitabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye
Bishimiye kongera guhurira hamwe basenga nyuma y'imyaka ibiri bitaba
Hari ahateguwe Intebe ya Penetensiya ahantu hatandukanye kugira ngo abantu babone aho bashobora kwihanira ibyaha
Bicaye hasi bararambya batega amatwi ubutumwa bwa Bikira Mariya
Bibukijwe ko badakwiye kuza i Kibeho ngo batahire ibirori gusa
Uyu munyamahanga yishimiye kongera kugaruka i Kibeho
Uyu mubyeyi yari yitwaje ibendera ry'igihugu cye
Uyu mubyeyi yari yahimbawe
Umutambagiro wa Misa ubwo wari utangiye
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yarambuye amaboko abyinira Imana
Nyuma y'igihe badahurira i Kibeho bongeye kwishimira kuhizihiriza Asomusiyo
Senateri Cyprien Niyomugabo yitabiriye isabukuru ya Asomusiyo i Kibeho
Yarambuye amaboko ashimira Imana
Yaciye bugufi asenga Imana
Witabiriwe n'abaturutse mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Afrika y’Epfo, Tanzanie, u Bubiligi, Poland, Kenya, Congo Kinshasa, Gabon, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda
Wari umwanya mwiza wo gusenga no kwicuza ibyaha
Wari umunsi w'ibyishimo ku bakirisitu
Uyu musaza na we yaje kwiyambaza Bikira Mariya
Wari n'umwanya wo gushimira Imana
Bazanye amashimwe yo gushimira Imana
Bazaniye Imana amashimwe bayanyuza ku bihayimana
Baje bitwaje amashimwe arimo n'ibyo bejeje
Abakirisitu batanze ishimwe ku byo bejeje
Abihayimana bakiriye amaturo y'abaje gushima Imana
Abahayimana bakira amaturo y'ishimwe
Uyu mwana yazanye ishimwe rye arishyikiriza Intumwa ya Papa mu Rwanda
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Madamu we batanze ituro ry'ishimwe
Uyu mubyeyi yaje gushimira Imana azanye ku byo yejeje
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan yakira ituro
Bikoreye ibiseke baza gushimira umubyeyi Bikira Mariya
Bazanye amaturo yo gushimira Imana
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Gashema Janvier arimo guhazwa
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, ahazwa
Abana bato babyiniye Bikira Mariya i Kibeho
Musenyeri Hakizimana ni we wayoboye igitambo cya Misa i Kibeho
Musenyeri wa Diyoseze ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, ni we wayoboye igitambo cya Misa yo kwizihiza Asomusiyo i Kibeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .